00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birashoboka ko umugore yasama ari mu mihango

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 February 2013 saa 10:46
Yasuwe :

Nubwo bidakunda kubaho ko umugore cyangwa umukobwa yasama igihe ari mu mihango, ngo bijya bibaho ku bafite ukwezi kugufi cyangwa kurekure.
Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, ruvuga ko nubwo bidakunda kubaho ko umugore uri mu mihango asama bishoboka ku bafite ukwezi kugufi kuko igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore cyegera cyane igihe abonera imihango.
Caroline Cassignol, umuganga mu bijyanye n’imikorere y’ibitsina wo mu gihugu cy’u Bufaransa, avuga ko rimwe na rimwe bishobora kubaho ko (…)

Nubwo bidakunda kubaho ko umugore cyangwa umukobwa yasama igihe ari mu mihango, ngo bijya bibaho ku bafite ukwezi kugufi cyangwa kurekure.

Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, ruvuga ko nubwo bidakunda kubaho ko umugore uri mu mihango asama bishoboka ku bafite ukwezi kugufi kuko igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore cyegera cyane igihe abonera imihango.

Caroline Cassignol, umuganga mu bijyanye n’imikorere y’ibitsina wo mu gihugu cy’u Bufaransa, avuga ko rimwe na rimwe bishobora kubaho ko intanga ngore ihisha ukwezi k’umugore kugeze hagati; cyane cyane hagati y’umunsi wa 12 n’uwa 16 w’ukwezi kwe.

Iyi ntanga rero ngo ihita irekurwa n’agasabo kayo (ovaire) ikajya mu tuyoborantanga, aho ishobora kumara umunsi cyangwa amasaha 24 itarapfa igitegereje intanga ngabo.

Mu gihe iyi ntanga ngore itabonye intanga ngabo irapfa hanyuma igasohorwa hanze, umugore akajya mu mihango.

Ku mugore w’ukwezi kw’iminsi 28 cyangwa 22 n’iri munsi yayo, ngo birashoboka ko intanga ngore isohoka nyuma gato avuye mu mihango.

Kubera ko intanga ngabo zishobora kumara igihe kingana cyangwa kiri hejuru y’iminsi itatu mu myanya myibarukiro y’umugore zigitegereje intanga ngore, zishobora kuboneraho zikinjira muri ya ntanga ngore yarekuwe agahita asama.

Ibi kandi ngo bishobora no kubaho ku bagore bafite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28 ku buryo bashobora gusama bari mu mihango.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages