Mu gace kitwa Akwa i Douala Umurwa Mukuru w’ubucuruzi w’igihugu cya Cameroun Abashinwa bihariye umuhanda umwe ugizwe n’amazu y’ubucuruzi mu gace k’ubucuruzi k’Abashinwa, aha niho usanga abakobwa b’Abashinwakazi bakora umwuga w’uburaya.
Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi (Radio Nederland Wereldomroep), avuga aka gace gakorerwamo ubucuruzi butandukanye, amaresitora ndetse n’amahoteli. Imwe muri aya mahoteli ifite izina ry’Igifaransa ariko usanga ibihakorerwa bifite inkomoko y’u Bushinwa, aha niho rero Umushinwakazi witwa Chan ajya asohokera mu majoro amwe n’amwe ari kumwe n’abandi bakobwa b’Abashinwa bagenzi be.
Chan wiswe iri zina nk’akabyiniriro ari mu kigero cy’imyaka 25, amaze muri Cameroun amezi ane.
« Chan ubundi bisobanura umukobwa muto mwiza, ni izina rikunzwe kwitwa na benshi mu gihugu cy’u Bushinwa. Niyo mpamvu nkunda kurikoresha kugirango ntamenyekana ». Ibi ni ibyatangajwe na Chan mu rurimi rw’Icyongereza.
Chan ntiyifuza ko hari uwamwita indaya, cyangwa se ukora uburaya, ahubwo ahitamo ko yakwitwa umukozi. Ndetse agerageza guhumbya igihe cyose uvuze ijambo igitsina.
Muri iyi hoteli abantu ntabwo bavuga amagambo igitsina n’amafaranga mu nteruro imwe.
« Kugirango ubone umukobwa bisaba kwiyegereza umwe mu bakiriya ba hoteli, aba bakobwa ntabwo baba bashaka kwigaragaza igihe baba bashaka kujyana mu byumba n’abagabo. Abashinwa ni abantu bagira amakenga kandi bigengesera, biragoye kumenya ibyo baba bagamije gukora ». Ibi ni ibyatangajwe na Gautier Mboulinou, umuyobozi wa gahunda yo kurwanya SIDA mu ishyirahamwe ryitwa Aids-Acodev ryo muri Cameroun, rimwe mu mashyirahamwe arwanya SIDA mu bakora uburaya.
Ibiciro byo kubonana nabo bakobwa b’Abashinwakazi biri hagati y’Amafaranga 5,000 na 10,000 y’Amacfa ni amafaranga akoreshwa muri Cameroun, ugereranyije mu Manyarwanda ari hagari y’ibihumbi bitandatu na magana atanu na 12,500 by’Amanyarwanda ariko biterwa n’igihe ushaka kumarana n’umukobwa kuva ku minota 15, 30 cyangwa 60. Hanyuma ukongeraho n’agera ku macfa 10,00O yo gukodesha icyumba cya hoteli.
Umwe mu babashije kugana aba Bashinwakazi utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati « Naje bwa mbere mu bakobwa b’Abashinwa kubera amatsiko nari mfite, nagirango nibura nkore ku ruhu rw’Umunyaziya, ndetse no kureba niba hari itandukaniro bafite mu gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abandi ».
Uyu mukiriya yabonye ikinyuranyo kigaragara ugereranyije n’Abakobwa yari atuwe akorana nabo imibonano mpuzabistina, ndetse atekereza ko Abashinwa kazi baba aribo banyamwuga kurusha Abanyakameruni.
Agira ati « Abashinwakazi baba bakeye, kandi bahumura neza. Burigihe baba bacyeye. Ntekereza ko boga burigiye iyo bamaze gukora imibonano mpuzabistina. Mu gihe Abanyakamironikazi buri gihe baba bafite impumburo mbi. Ntekereza ko bashiki bacu nyuma y’imibonano mpuzabistina bihanaguza impapuro z’isuku, bagahita bisubirira ku muhanda cyangwa se bakajya mu kabari ».
Uyu mukiriya kandi yabonye ikinyuranyo kinini mu gukora imibonano mpuzabistina n’Abashinwakazi. Agira ati « Abashinwakazi baba baseka, baragushimashima, bakakwereka urugwiro mbega rwose bakakwereka ko bakwishimiye. Mu gihe cy’imibonano mpuzabistina baba bashaka kubona ibyishimo. Ntabwo mbizi niba ari ukuri cyangwa biba bitabarimo. Ariko bashiki bacu b’Abayakameronikazi, bararyama ubundi bagatandukanya amaguru. Ntabwo baba bashaka kugushimashima ndetse no kwikwiyegereza, baba bumva wagira vuba ukarangiza ibyo ukora ukabareka bakagenda ».
Nubwo Chan adashaka kuvuga ku bijjyanye n’uburaya no kwicuruza, avuga ko burigihe haba hari agakingirizo kugirango abashe kurinda ubuzima bwe.
Agira ati « Buri gihe nkoresha agakingirizo, nta kibazo na kimwe cy’ubuzima mfite. N’igihe hari akarwara gato imiti y’Abashinwa irakomeye ibasha kunkiza. »
Birakomeye kumenya umubare nyawo w’Abashinwakazi bakora uburaya i Douala, ariko Gautier Mboulinou ahamya ko aba bakobwa bafite abakiriya batari bake muri kiriya gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO