00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Claire ugaragara ku bicuruzwa bya Sulfo ni muntu ki?

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 2 May 2012 saa 08:49
Yasuwe :

Abantu benshi bakunze kwibaza cyane ku mukobwa witwa Claire ukunze kugaragara ku byapa no ku bipapuro by’amasabune n’amavuta yo kwisiga akorwa na Sulfo Rwanda Industries, uwo ari we n’impamvu atajya ahindurwa ku byapa.
Ubwo twaganiraga n’ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa (Sales & Marketing), yatubwiye ko uyu mukobwa ari umurundikazi, ubu akaba amaze gusaza, anibera mu mu Bubiligi n’umuryango we.
Ubusanzwe ntabwo yitwa Claire ahubwo yitwa Clarisse. Ku bibaza ukuntu amara igihe (…)

Abantu benshi bakunze kwibaza cyane ku mukobwa witwa Claire ukunze kugaragara ku byapa no ku bipapuro by’amasabune n’amavuta yo kwisiga akorwa na Sulfo Rwanda Industries, uwo ari we n’impamvu atajya ahindurwa ku byapa.

Ubwo twaganiraga n’ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa (Sales & Marketing), yatubwiye ko uyu mukobwa ari umurundikazi, ubu akaba amaze gusaza, anibera mu mu Bubiligi n’umuryango we.

Claire ugaragara ku bicuruzwa bya Sulfo

Ubusanzwe ntabwo yitwa Claire ahubwo yitwa Clarisse. Ku bibaza ukuntu amara igihe kirekire yamamaza ku byapa no ku masabune, ndetse n’amavuta yo kwisiga twababwira ko yatangiye gukora iyamamaza ( publicité) mu 1990 akaba yarasinyanye amasezerano na Sulfo y’ubuzima bwe bwose, ubu akaba amaze imyaka 22 akora iryo yamamaza.

Ibyo ushinzwe ubucuruzi yabigereranyije n’uko iyo ukoze ubukwe n’umugabo wawe biba ari ubuzima bwose cyangwa akaramata. Gusa yongeyeho ko bateganya kuzahindura bagashyiraho abandi bantu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages