00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Costa Rica: Minisitiri yegujwe ku mirimo, kubera amashusho ye yambaye imyenda ikurura abagabo

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 2 August 2012 saa 04:38
Yasuwe :

Minisitiri w’umugore witwa Karina Bolanos wo muri Costa Rica yategetswe kwegura nyuma yo kugaragaza amashusho ye kuri interineti yambaye imyenda migufi cyane imbere y’umukunzi we.
Karina Bolanos yabaye Minisitiri w’umuco n’urubyiruko ndetse aba na Minisitiri w’intebe wungirije wa Costa Rica kuva muri 2006, ariko aya mashusho kuri internet ashobora kuba agiye gushyira iherezo ku hazaza mu buzima bwa politiki bw’uyu mugore.
Aya mashusho akurura abagabo yakozwe muri 2007 akaba ariyo abaye (…)

Minisitiri w’umugore witwa Karina Bolanos wo muri Costa Rica yategetswe kwegura nyuma yo kugaragaza amashusho ye kuri interineti yambaye imyenda migufi cyane imbere y’umukunzi we.

Karina Bolanos yabaye Minisitiri w’umuco n’urubyiruko ndetse aba na Minisitiri w’intebe wungirije wa Costa Rica kuva muri 2006, ariko aya mashusho kuri internet ashobora kuba agiye gushyira iherezo ku hazaza mu buzima bwa politiki bw’uyu mugore.

Aya mashusho akurura abagabo yakozwe muri 2007 akaba ariyo abaye imbarutso yo kwirukana k’uyu mugore. Muri iyo video Karina Bolanos agaragara yambaye ikariso n’isutiye gusa ari ku buriri abwira umukunzi we ko amukunda cyane. Yagiraga ati “ndagukunda, ibyo ubona byose ni ibyawe”.

Nguyu Minisitiri Karina Bolanos yambaye imyenda migufi

Nyir’ubwite avuga ko yazize akagambane k’abatekamutwe, asobanura ko ko yahaye ikiraka umutekinisiye ngo ashyire kamera zicunga umutekano mu nzu ye maze agera no kuri mudasobwa ye akuraho ayo mashusho, ariko yongeraho ko nta bimenyetso bifatika abifitiye.

Mu guhangana n’iki kibazo, umukuru w,igihugu cya Costa Rica yatangaje iyeguzwa ry’uwo mu Minisitiri. Yabwiye CNN ati ‘’Iyi ni filime ya kera kandi igomba kuba iy’umuntu ku giti cye ‘’.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti 7sur7, Karina Bolanos yagize ati “Ndasaba imbabazi abaturage bose ba Costa Rica by’umwihariko urubyiriko nari mpagarariye, ariko nta pfunwe mfite kuko umutima wanjye utanshinja urubanza “.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages