00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Beckham yafashe icyemezo cyo kujya yihisha abagore

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 20 October 2012 saa 06:14
Yasuwe :

Umukinnyi w’icyamamare David Beckham ntiyorohewe n’abagore n’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baba bamusaba kwifotozanya nabo iyo ajyanye umuhungu we Romeo kwitoza umupira w’amaguru hafi y’ahakinira abana b’abakobwa abagore baba bazanye.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7, avuga ko David Beckham uretse kuba icyamamare mu guconga ruhago, ngo afite n’ubwiza bukurura abagore.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagabo bo muri ako gace, ngo Beckham iyo azanye umuhungu we Romeo mu myitozo (…)

Umukinnyi w’icyamamare David Beckham ntiyorohewe n’abagore n’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baba bamusaba kwifotozanya nabo iyo ajyanye umuhungu we Romeo kwitoza umupira w’amaguru hafi y’ahakinira abana b’abakobwa abagore baba bazanye.

Amakuru dukesha urubuga 7sur7, avuga ko David Beckham uretse kuba icyamamare mu guconga ruhago, ngo afite n’ubwiza bukurura abagore.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagabo bo muri ako gace, ngo Beckham iyo azanye umuhungu we Romeo mu myitozo y’umupira w’amaguru ku kibuga yitorezaho cyegeranye n’ikibuga cy’abana bato b’abakobwa. Beckham iyo ahageze abagore benshi n’abakobwa bibagirwa abana bazanye, bakaza kumureba.

Muri abo bagore, abagize amahirwe baramwegera bakamwikoraho ibyo bashaka, bamwe bakamusoma aho bashoboye kugera.

Uburyo abagore bamushikira azanye umwana we ku kibuga, Beckham ngo biramubangamiye kuburyo yafashe icyemezo cyo kujya akora uko ashoboye akihisha, abo bagore ntibamenye ko yageze kuri icyo kibuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages