Leonardo Dicaprio wamenyekanye cyane kubera filimi yakinnyemo yitwa ‘Titanic’ yakunzwe cyane, ngo ntajya amarana n’umugore kabiri kubera akazi kenshi aba afite.
Amakuru dukesha urubuga rwa Voici atangaza ko n’ubwo agaragara nk’umuntu waryoshya urukundo iyo akina filimi, ngo mu buzima bwe busanzwe si ko bimeze.
Nyuma y’amezi icumi gusa abana n’Umunyamideri Erin Heatherton, ngo bamaze iminsi batandukanye.
Gutandukana kw’ibi byamamare ngo kwaba kwaratewe n’uko Dicaprio afite akazi kenshi muri iyi minsi, akaba adafite umwanya wo gukomeza kwita kuri Erin.
N’ubwo batandukanye ariko, ngo baracyavugana nk’inshuti kuko nta kintu kigaragara bapfuye.
Igikomeje kwibazwa n’abantu batandukanye ni igihe Leonardo w’imyaka 37 azabonera umukunzi bamarana kabiri, dore ko uyu Erin Heatherton bari bamaranye amezi icumi gusa.
Erin yabanjirijwe na Gisele Bündchen babanye kuva mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2005, hanyuma uwitwa Bar Refaeli we babana kuva 2006 kugeza 2011.



















TANGA IGITEKEREZO