Ubushakashatsi butangaza ko utubumbe tubiri (Astéroïdes) tuzanyura iruhande rw’Isi ariko tutazagira icyo tuyitwara. Bizaba ku munsi w’ejo ku ya 9 Mutarama no ku ya 15 Gashyantare.
Amakuru dukesha urubuga atlantico.fr ruvuga ko akabumbe ka astéroïde 99942 Apophis, kazanyura iruhande rw’ isi kazaba gafite uburebure bwa metero 270 z’umurambararo.
Ibyuma bireba kure by’Abanyamerika bya Nasa bizagenzura aka kabumbe ka Apophis gateganyijwe kuzagwa ku ya 9 Mutarama (ku munsi w’ejo) kazagwa mu birometero bisaga miliyoni 14,5 uvuye mu kirere.
atlantico.fr ikomeza ivuga ko akabumbe ka astéroïde 2012 DA14 ari gato ugereranyije n’aka Apophis. Ko gafite umurambararo wa metero 57. Aka kabumbe biteganyijwe ko kazanyura iruhande rw’Isi mu kwezi kwa Gashyantare ku ya 15. Kazagwa mu birometero 34,500 by’ubutumburuke uvujya mu kirere.
Mark Bailey, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure cya (Observatoire d’Armagh) mu gihugu cya Irlande y’amajyaruguru, yavuze ko aka kabumbe abantu bashobora kuzakarebesha indorerwamo zireba kure zisanzwe (Simple jumelles).
Utu tubumbe twose tugizwe n’urubura n’umusenyi byakwibumba kagasa n’ibibuye binini.



















TANGA IGITEKEREZO