00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese abagabo bose bakunda kureba filime z’urukozasoni?

Yanditswe na

Umurerwa Emma Marie

Kuya 11 January 2013 saa 10:31
Yasuwe :

Abashashatsi bo muri Kaminuza ya Montréal mu Gihugu cya Canada, bagaragaje ko abagabo bo muri icyo gihugu bakunda kureba filime z’urukozasoni.
Urubuga huffingtonpost dukesha iyi nkuru, ruvuga ko izi mpuguke zo muri Kaminuza ya Montréal, zatangaje ko abagabo bo mu gihugu cya Canada bakozweho ubushashatsi, bose bavuze ko bareba izo filime, bamwe muri bo bakavuga ko batangiye kuzireba bafite imyaka 10.
Prof. Simon Louis Lajeunesse, umwe mu bakoze ubwo bushashatsi, yagize ati ”twakoze (…)

Abashashatsi bo muri Kaminuza ya Montréal mu Gihugu cya Canada, bagaragaje ko abagabo bo muri icyo gihugu bakunda kureba filime z’urukozasoni.

Urubuga huffingtonpost dukesha iyi nkuru, ruvuga ko izi mpuguke zo muri Kaminuza ya Montréal, zatangaje ko abagabo bo mu gihugu cya Canada bakozweho ubushashatsi, bose bavuze ko bareba izo filime, bamwe muri bo bakavuga ko batangiye kuzireba bafite imyaka 10.

Prof. Simon Louis Lajeunesse, umwe mu bakoze ubwo bushashatsi, yagize ati ”twakoze ubushashatsi bwacu ku bagabo bari mu kigero cy’imyaka 20, bose batubwiye ko bareba filime z’urukozasoni.”

Ku rundi ruhande abagabo 90 %, bazireba kuri Internet, 10% basigaye bakajya kuzikodesha aho bazicuruza.

Abagabo bibana ni bo bagaragaweho no kureba izo filime cyane, kuko mu cyumweru bazirebamo inshuro eshatu, mu gihe cy’iminota 40.
Abagabo babana n’abagore bazireba inshuro 1,7 mu cyumweru, mu gihe cy’iminota 20.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages