00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese birakwiye ko umwe mu bashakanye yitaba telefoni y’undi?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 28 October 2012 saa 03:21
Yasuwe :

Umuco wo kutizerana kw’abashakanye ugenda ufata indi ntera, bamwe mu bashakanye ngo basigaye barwanira kwitaba telefoni zigendanwa, kugira ngo bumve ko ar’inshoreke cyangwa ihabara rihamagaye.
Umugore utarashetse ko amazina ye tuyatangaza, akaba yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Icungamutungo, yatangarije IGIHE ko, iyo ari iwe mu rugo adashobora kwitaba telefoni umugabo we atabimuhereye uburenganzira, ndetse rimwe na rimwe umugabo arayimwaka akaba ari we (…)

Umuco wo kutizerana kw’abashakanye ugenda ufata indi ntera, bamwe mu bashakanye ngo basigaye barwanira kwitaba telefoni zigendanwa, kugira ngo bumve ko ar’inshoreke cyangwa ihabara rihamagaye.

Umugore utarashetse ko amazina ye tuyatangaza, akaba yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu mwaka wa Gatatu mu Ishami ry’Icungamutungo, yatangarije IGIHE ko, iyo ari iwe mu rugo adashobora kwitaba telefoni umugabo we atabimuhereye uburenganzira, ndetse rimwe na rimwe umugabo arayimwaka akaba ari we uyitaba.

Ibi ariko abantu batandukanye baganiriye na IGIHE ntibabivugaho rumwe, bamwe bavuga ko nta kibazo kirimo kwitaba telefoni y’umugore/umugabo we, mu gihe abandi bavuga ko ari umuco mubi, ngo kuko hari igihe uhamagaye aba afitemo amafanga make, akeneye kuvugana gusa n’uwo ahamagaye, yafata umwanya wo kwibwira uwitabye amafaranga agashita atavuganye n’uwo yashakaga.

Umugabo witwa Habumukiza we yavuze ko, umwe mu bashakanye ashobora kwitabira undi telefoni, ari uko abimuhereye uburenganzira, ngo kuko ubikoze atabiherewe uburenganzira bigaragaza ko nta kwizerana kuri hagati yabo.

Habumukiza yagize ati “hari bamwe babikora kubera urukundo, bafitanye, ariko harin’ababikora kubera gufuha umugore cyangwa umugabo yagera mu rugo ugasanga undi arimo guhamagara numero zose asanzemo, kugira ngo yumve abamwitaba.”

Abenshi na IGIHE batangaje ko abitaba telefoni z’abo bashakanye akenshi babiterwa no gufuha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages