00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese imirimo yo mu rugo yitwa mito ikwiye guharirwa abagore?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 28 November 2012 saa 01:28
Yasuwe :

Imirimo imwe n’imwe yo mu rugo yitwa mito, iharirwa abagore agusanga barayikora bayigereka ku yindi y’urudaca baba bakoze.
Imirimo yo mu rugo abagabo baharira abagore, iratandukanye, ariko turavuga kuri umwe muri yo abantu badakunda kuvugaho, ari wo kumesa imyenda y’imbere.
Imyenda y’imbere (amakariso) abantu batandukanye, bayamesa nyuma yo kumara koga.
Hari n’ingo zimwe na zimwe usanga bafata imyenda y’imbere yambawe icyumweru cyose bakayitumbika mu mazi ikazameserwa rimwe, ngo bitewe (…)

Imirimo imwe n’imwe yo mu rugo yitwa mito, iharirwa abagore agusanga barayikora bayigereka ku yindi y’urudaca baba bakoze.

Imirimo yo mu rugo abagabo baharira abagore, iratandukanye, ariko turavuga kuri umwe muri yo abantu badakunda kuvugaho, ari wo kumesa imyenda y’imbere.

Imyenda y’imbere (amakariso) abantu batandukanye, bayamesa nyuma yo kumara koga.

Hari n’ingo zimwe na zimwe usanga bafata imyenda y’imbere yambawe icyumweru cyose bakayitumbika mu mazi ikazameserwa rimwe, ngo bitewe no kubura umwanya kw’abagore.

Bamwe mu bagabo iyo bamaze gushaka ntibongera kumesa imyenda y’imbere, bayirekera abagore akaba ari bo bayimesa.

Murebwa Soso (amazina ye twayahinduye nk’uko yabidusabye), amaranye n’umugabo we imyaka 8, yabwiye IGIHE ko kuva babana, umugabo atazi gukuramo umwenda w’imbere ngo awumese.

Iyo umugabo we amaze koga, umwenda uwusiga mu ibase, umugore akaba ari we uwumesa. Uyu mugore yavuze ko igihe kimwe yari ku kiriri (yarabyaye), umugabo akajya ashyira amakariso mu ibase bayatumbikagamo, kugeza ubwo yose ayarangije, ajya kugura andi.

Yakomeje avuga ko icyamutangaje ari ukuntu nyuma y’ibyumweru bitatu yamaze ku kiriri, umugabo atigeze na rimwe amesa iyo myenda, yayibitse agategereza umugore.

Abagabo ariko si ko bose bumva ko kumesa imyenda y’imbere ari umurimo w’abagore, kuko bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko abanga kumesa iyo myenda, nta kindi kibibatera kitari ubunebwe ndetse no kugira isuku nke muri bo; ngo nta murimo ugomba guharirwa umugore ngo ni uko ari muto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages