Inyigo nyinshi zishyirwa ahagaragara muri iyi minsi, zigaragaza ko imbuga mpuzabantu by’umwihariko Facebook na Twitter zitazanira umunezero abazikoresha ahubwo bakaba nk’abagaragu bazo.
Amakuru y’urubuga rwa Gentiside agaragaza ko hari ubushakashatsi bumaze gushyirwa ahagaragara n’abanyeshuri biga muri kaminuza bwagaragaje ibintu bitanga umunezero nyakuri n’ibidatanga umunezero.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Budage bwagaragaje ko uretse kugira abantu imbata, nta munezero nyakuri umuntu ukoresha imbuga mpuzabantu za Facebook na Twitter akuramo.
Izi mbuga bwazishyize mu rwego rumwe n’itabi mu kugira abantu imbata, kuko n’ubwo imibare y’abazikoresha igenda yiyongera nta munezero wundi bazikuraho.
Ubu bushashatsi buje nyuma y’ubundi bwakozwe n’Abanyakanada bukorewe mu bihugu 25, bwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba intandaro yo gucana inyuma no kutizerana kw’abashakanye bitewe no guhurira kuri izo mbuga n’abantu bo hirya no hino ku isi rimwe na rimwe bikavamo ubucuti bw’ibanga.



















TANGA IGITEKEREZO