Paul Tough, umwanditsi w’igitabo "How Children Succeed" avuga ko ababyeyi badaha abana babo umutuzo batuma batsindwa mu ishuri, agatanga inama yo guha abana amahoro bagahwiturwa igihe bagize uburangare.
Muri iki gitabo Touth avuga ko icyo umwana azaba cyo akigeraho bitewe n’uko ababyeyi be bamutwaye akiri muto.
Iyo bamubaye hafi bakamuha inama batamuhutaza impano zimurimo zimugirira akamaro mu buzima bwe, kandi agatsinda no mu masomo yiga yose.
Uyu mwanditsi avuga ko bamwe mu babyeyi bakora ikosa ryo guhitiramo abana icyo bagomba kuba cyo bitewe n’icyo bo bakunda. Ngo si byiza rero, kuko hari igihe umuhitiramo ibyo adakunda akabijyamo kubera kubura uko agira bikazamugiraho ingaruka.
Paul Touth akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kwita ku mwana bamuha uburere bwiza, bakanamufasha guhitamo amasomo akwiye kwiga.
Asoza avuga ko imiterere y’ireme ry’uburezi mu bihugu bitandukanye byo ku isi ituma habaho inzitizi zituma abana batiga amasomo bakunda bagahitirwamo ibyo biga, ibi bigatuma uburezi bugaragara nabi.



















TANGA IGITEKEREZO