00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhekenya shikalete bifasha gutsinda ibizamini

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 12 January 2012 saa 11:29
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko guhekenya chewing-gum (iyo dukunze kwita shikalete) byongera amahirwe yo gutsinda ikizamini.
Mu gushaka kugaragaza uko ubwiyongere bw’amahirwe yo gutsinda ikizamini biterwa na shikalete, hagaragajwe ko umuntu uyihekenya ubushobozi bw’imitekerereze ye bwiyongera ndetse n’urugero rw’ubumenyi rwe rukiyongera.
Umwarimu mu bijyanye n’imitekerereze witwa Serge Onyper yakoreye ubu bushakashatsi ku banyeshuri 224 yashyize (…)

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko guhekenya chewing-gum (iyo dukunze kwita shikalete) byongera amahirwe yo gutsinda ikizamini.

Mu gushaka kugaragaza uko ubwiyongere bw’amahirwe yo gutsinda ikizamini biterwa na shikalete, hagaragajwe ko umuntu uyihekenya ubushobozi bw’imitekerereze ye bwiyongera ndetse n’urugero rw’ubumenyi rwe rukiyongera.

Umwarimu mu bijyanye n’imitekerereze witwa Serge Onyper yakoreye ubu bushakashatsi ku banyeshuri 224 yashyize mu matsinda atatu. Itsinda rya mbere yarisabye kujya rihekenya shikalete iminota itanu mbere y’ikizamini, itsinda rya kabiri risabwa kuyihekenya mu gihe hakorwa ikizamini, irya nyuma ariryo rya gatatu risabwa gukora ikizamini hatagize n’umwe ugerageza kuyihekenya. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi nibyo byagaragaje uruhare rwa shikalete mu kongera amahirwe y’imitsindire mu kizamini.

Nyuma y’ikosorwa ry’ikizamini aya matsinda yahuriyeho, byagaragaye ko itsinda rya mbere ryagize amanota meza cyane cyane rigatsinda imyitozo n’ibibazo bijyanye no gufata mu mutwe ( mémorisation/ memorization).

Mu gusobanura impamvu hashingiwe kuri siyansi, mwarimu Serge yatangaje ko iyo umuntu ari guhekenya iriya shikalete, bituma habaho urusukirane rw’amaraso yerekeza mu bwonko muri icyo gihe kigufi kibanziriza ikizamini, bigatuma ubwonko cyane igice gishinzwe gufata mu mutwe gikora neza kikabika ibintu mu gihe gito kandi vuba.

Gusa ibi ubwonko buba bumaze kubika bitakara mu gihe gito kuko nyuma y’iminota ibarirwa hagati ya 15 na 20 ntacyo waba ukibuka cy’ibyerekeyeho (ibyerekeye ibyo wafashe muri ya minota itanu ibanziriza ikizamini).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages