00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushaka uri imanzi cyangwa isugi bituma ubana neza n’uwo mwashakanye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 December 2012 saa 03:30
Yasuwe :

Ubushashatsi bwakozwe na Dr Busby wo mu gihugu cy’u Bufaransa, bwagaragaje ko abakobwa cyangwa abahungu bashinga urugo bakiri imanzi cyangwa isugi bagira umunezero ungana na 22% igihe bari mu gikorwa cy’urukundo kurusha abashinga urugo barakoze imibonano.
Urubuga 20minutes.fr rwanditse ko Dr Busby avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo bigabanya amahirwe yo kuzagira umunezero igihe uzaba umaze kurushinga.
Ikindi ni uko abantu bifashe mu gihe cyo kurambagizanya (…)

Ubushashatsi bwakozwe na Dr Busby wo mu gihugu cy’u Bufaransa, bwagaragaje ko abakobwa cyangwa abahungu bashinga urugo bakiri imanzi cyangwa isugi bagira umunezero ungana na 22% igihe bari mu gikorwa cy’urukundo kurusha abashinga urugo barakoze imibonano.

Urubuga 20minutes.fr rwanditse ko Dr Busby avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo bigabanya amahirwe yo kuzagira umunezero igihe uzaba umaze kurushinga.

Ikindi ni uko abantu bifashe mu gihe cyo kurambagizanya babasha kumvikana mu bitekerezo no kubahana, kuko umwe aba abona ko undi ari inyangamugayo.

Gushishoza mbere yo gukora igikorwa (imibonano mpuzabitsina) hamwe no kwiha umurongo ugenderaho mu buzima bwawe, ngo kuko umuntu ku giti cye ari we ufite uburenganzira bwo gukora ikintu runaka bitewe n’inyungu abonamo.

Hatangwa urugero ko uramutse uri umukobwa ukaryamana n’abahungu barenze umwe mbere yo kurushinga bijya bitera ikibazo mu mibanire yawe n’uwo mwashakanye, rimwe na rimwe akanagucyurira ko yasanze uri umugore.

Ku bahungu na ho ngo iyo waryamanye n’abakobwa batandukanye ntibikunze koroha ko wanyurwa n’umugore wawe, kuko ngo usanga bamwe mu bagabo bahora bagereranye abagore babo n’abo baba bararyamenye mbere.

Kumva ko ari ishema ryawe kuzaryamana gusa n’uwo muzashakana, ni ingenzi mu myiteguro yo kugira ngo nushinga urugo uzanezerwe. Icyemezo cyawe rero ni ukugihagararaho, kuko ari ubutwari bushoborwa n’abatari bake nawe ukaba waba umwe muri bo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages