Hari ibintu bishobora gutuma umugabo ananirwa gukora imibonano mpuzabitsina, kandi yari asanzwe ayikora, urubuga rwa webmd.com rukaba rwaragaragaje zimwe muri izo mpamvu.
1. Kuba hari ikikubabaje cyangwa hari ibitagenda neza:
Iki gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gitangirira mu bwonko, iyo hari ikitagenda neza mu buzima n’ ubwonko ntibushobora gutegura iki gikorwa.
2. Ibinyobwa bisembuye birenze urugero
Kunywa ibinyombwa bisembuye biri ku rugero rudakabije bishobora kugufasha kugira ubushake, ariko kurenza urugero biteza ikibazo kabone nubwo bitamara igihe kirekire.
3. Imiti
Hari imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umugabo abura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Muri yo miti hagaragazwa nk’imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, igabanya ububabare, ibiyobyabwenge nka cocaine na marijuwana. Iyo yose ishobora kugira uruhare mu kuba byagabanya ubushake bwo gutera akabariro
4. Umunaniro
Umunaniro utewe ahanini no gukoresha ubwonko cyane cyangwa gukoresha imbaraga nyinshi z’umubiri, nabyo ngo bituma umugabo atabasha gukora.
5. Uburakari
Uburakari bwongera ubwinshi bw’amaraso mu gice cy’isura y’umuntu aho kuba menshi mu gitsina. Kubura kwayo mu gitsina cy’umugabo, kandi ariyo yongera ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina bituma ubushake butaboneka, mu gihe cyose umuntu akirakaye, cyane cyane iyo arakariye uwo bagiye gukora iki gikorwa.
6. Kubura ubwisanzure
Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma utekereza ko utari bushimishe nk’uko abishaka, bityo ubushake bukaba bwabura kuko uba utangiye kubifata nk’intambara.
7. Imyaka n’umubyibuho ukabije
Abagabo bageze mu zabukuru cyangwa bafite umubyibuho ukabije bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusemburo wa Testosterone kandi ari wo utuma ubushake bwo gutera akabariro bushobora kwiyongera, bityo ibura ryawo rigateza kubura ubwo bushake.
8. Ubuzima bw’umubiri muri rusange
UIbumuga bushobora kwangia imyakura, imitsi cyangwa imijyana y’amaraso mu gihe cy’ibagwa rya prostate, cyangwa uruhago rw’inkari, bishobora kugira uruhare mu kubura ubushake. Ni ngombwa ko byose biba bikora neza kugira ngo iki gikorwa kibe cyagenda neza.



















TANGA IGITEKEREZO