Abantu bafite ibiro byinshi bashaka kubigabanya, bakorewe ikanya ikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi ituma umuntu arya bike kandi gahoro bityo akananuka.
Urubuga rwa Terrafemina dukesha iyi nkuru, ruvuga ko iyi kanya yakozwe n’ikigo cy’Abafaransa Slowcontrol gikorera mu mujyi wa Lasvegas mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Slowcontrol imaze kubona ko abantu barya ibiryo byinshi kandi vuba vuba bibasirwa n’umubyibuho, bahisemo gukora iyi kanya bise HAPIfork ituma umuntu arya mu rugero.
Iyi kanya yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2013, ngo iyo umuntu ayishyize mu kanwa atamiye ibiryo iratitira (Vibration) bigatuma uyikoresha arya bike kandi ntarye vuba vuba.
Iyi kanya ikozwe mu buryo bwa gihanga, iyo uyishyizeho ibiryo byinshi yanga kubiterura uyikoresha agahita amenya impamvu ibiteye.
Izashyirwa ku isoko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Mata 2013 ku giciro cy’amadolari 99, ni ukuvuga amanyarwanda asaga ibihumbi 60.



















TANGA IGITEKEREZO