Imbwa mbi yambere ku Isi ya mu mwaka wa 2012 yaramenyekanye nyuma yo kubara amajwi y’imbwa zari zitabiriye amarushanwa, ku itariki ya 22 Kamena muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.
Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) ,imbwa yambitswe umudari wo kugira ishusho mbi, bayita Mugly ikaba ari iy’umugabo bita Bev Nicholson w’Umushinwa.
Igitangaje ariko ni uko iyi mbwa y’imyaka 9 ya mbere mbi ku Isi 2012, ngo yarushije amajwi izindi zose zo mu yindi myaka zagiye zihurira mu marushanwa nk’aya.
Iyimbwa kandi itagira ubwoya nk’izindi tumenyereye kubona, yaba yaratoraguwe mu ishyamba riri mu gihugu cy’Ubwongereza yarazimiriye, maze yororwa n’abantu ngo bayikubitaga, bakayifata nabi by’indengakamere.
Mubantu bahaye amajwi yabo imbwa mbi ku Isi, iyi mbwa yabashije kubona amajwi 1,236 kuri 3,400 kuri internet, maze igororerwa amadorali y’Amerika 1,000.
Foto:sfgate



















TANGA IGITEKEREZO