Mu nkuru iherutse IGIHE yabatangarije ko yabwiwe n’abagenzi yasanze ku muhanda uva ku Gishusho werekeza KBC (Kigali Business Center) ho mu karere ka Gasabo ko ibiti by’imikindo biri kuri uwo muhanda byogeshejwe isabune “OMO”. Nti yari isabune ahubwo wari umuti ugira urufuro nk’urw’isabune aribyo byatumye abo bagenzi bawitiranya n’isabune.
Uwo muti witwa “Delta Metrine” nk’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2012 IGIHE yabibwiwe n’umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe isuku no gutaka Umujyi wa Kigali, Mukashyaka Immacule.
Mukashyaka yavuze ko uwo muti bawutera imikindo kubera uburwayi buyibasira bugatuma izana umwanda w’umukara. Kubera uwo mwanda, mbere yo kuyitera umuti bakabanza kuyoza n’amazi kugirango ushireho, ubundi bakabona bakayitera umuti.
Yavuze ko abantu bagize ngo ni isabune kubera urwo rufuro rwa wo, kandi ngo ntibishoboka ko bayogesha isabune kuko bazi ibibi bya acide ku bidukikije.
Yavuze kandi ko bazongera gutera uwo muti muri iyi mpera z’iki cyumeru, ku munsi wo kuwa gatandatu ndetse no ku Cyumweru.
Iyo mikindo yatewe mu mwaka wa 2003, ikunze gufatwa n’ubwo burwayi akaba ari imikindo mikuru.
Twabamenyesha ko kandi iyo mikindo irengerwa n’itegeko ryasohotse mu igazete ya Leta nomero 52 yasohotse tariki 26 Ukuboza 2011, aho kuri page yayo ya 90 ivuga ko uwagonga cyangwa akangiza umukindo ahanishwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Foto: Market Place



















TANGA IGITEKEREZO