00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zitera kudidimanga

Yanditswe na

Umurerwa Emma -Marie

Kuya 9 March 2013 saa 03:29
Yasuwe :

Kudidimanga bivugwa igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe usanga gusobanura icyo ashaka kuvuga bimugora. Abantu bamwe na bamwe ngo bakunda gusubiramo umuntu udidimanga, bikaba byamutera ipfunwe no gutinya kuvugira mu ruhame. Si byiza bakwiye ku bireka. Nk’uko urubuga begaiment.com rubisobanura, kudidimanga biterwa n’udutsi tuba munsi y’ururimi, ubusanzwe dufasha umuntu kuvuga tuba twatakaje ubushobozi bwo kumufasha kurekura amagambo. (…)

Kudidimanga bivugwa igihe umuntu avuga ategwa cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe usanga gusobanura icyo ashaka kuvuga bimugora. Abantu bamwe na bamwe ngo bakunda gusubiramo umuntu udidimanga, bikaba byamutera ipfunwe no gutinya kuvugira mu ruhame. Si byiza bakwiye ku bireka.

Nk’uko urubuga begaiment.com rubisobanura, kudidimanga biterwa n’udutsi tuba munsi y’ururimi, ubusanzwe dufasha umuntu kuvuga tuba twatakaje ubushobozi bwo kumufasha kurekura amagambo.

Kudidimanga bikunze kwibasira abana b’abahungu bangana 80% kurusha abakobwa, bikaba bigaragara umwana atangiye kumenya kuvuga, hagati y’imyaka ibiri n’ine.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko kudidimanga atari indwara yandura, ko ahubwo byaba bikomoka ku ruhererekane rwo mu miryango umuntu avukamo.

Ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye byerekana ko ishusho y’ubwonko bw’umuntu uvuga adidimanga yerekana ko ubwonko bwe busoma ururimi ruvugwa ku buryo butandukanye.

Ibi kandi byemezwa n’umuganga akaba n’inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe, Nathan Lavid, mu gitabo cye cyitwa “Comprendre le bégaiemnt’’, aho avuga ko hari abantu usanga batangira kuvuga mbere y’uko ubwonko bwabo bubabwira uko amagambo bagiye kuvuga yagombye gukurikirana.

Kudidimanga kandi bishobora guterwa n’ibintu byakomerekeje umwana, bitewe n’ibibazo nyina yahuye na byo amutwite.

Bamwe mu bana n’abantu bakuru usanga basubiramo umuntu uvuga adidimanga, ibi ngo si byiza na gato kuko bimutera ipfunwe, ndetse bikaba byanatuma yigunga, ntavugire mu ruhame.

Nk’amakimbirane yo mu muryango, guhungabana, gukora impanuka bigakora ku gice cy’ubwonko ndetse na bimwe mu bibazo bituruka ku mitekerereze.

Umubyeyi abonye umwana we atangiye kuvuga akadidimanga, aba akwiye guhita amujyana ku baganga b’inzobere mu ndwara zo mu kanwa bakamukurikirana hakiri kare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages