Matimba ni hamwe mu hatuwe cyane n’indaya nyinshi mu Rwanda. Matimba iri mu mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge.
Zimwe mu ndaya zituye i Matimba zitangarije IGIHE ko mu gihe cy’imvura nyinshi ibiciro byazo ku isoko bigwa kuko bibagora kubona abakiriya bazigana. Ibyo bigatuma ibihe bibakomerana no kubona amafaranga 1000 bikabagora.
Umwe muri bo utarashatse ko izina rye ritangazwa, yagize ati “Njye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe nari nabuze n’inoti ya 500. Kugira ngo nshobore kubona icyo kurya nagiye gutega mu ijoro, imvura ihita igwa ari nyinshi ku buryo. Hahise umugabo ndamwegera mubwira amagambo meza ku buryo anyifuza. Gusa yahise ambwira ko na we asigaranye amafaranga 1000 kandi nta yandi yo kurya afite. Yambajije niba na kwemera amafaranga 500 ku gaturu kamwe ngo tugabane icyo gihumbi.”
Uwo mugore akomeza avuga ko kubera inzara ndetse n’amasaha aho yari ageze, yemeye akaryamana na we. Ati "Birashoboka ko wagarurira umuntu ku mafaranga igihumbi, bitewe n’uko ibihe bimeze; ariko ubu bimeze nabi cyane."



















TANGA IGITEKEREZO