Ubwo hari hamenyerewe ko abagenzi bose bishyura bitewe n’agaciro k’umwanya ashaka mu ndege, bagatandukanira ku mizigo, kompanyi y’indege ya Samao Air yazanye agashya ko kukjya yishyuza amafaranga y’urugendo hanakurikijwe ibiro by’umugenzi we ubwe apima.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, kompanyi y’indege ya Samao Air ikorera mu birwa bya Samao biri mu nyanja ya Pasifika, yatangarije abakiriya bayo ko mbere yo kumenya igiciro cy’urugendo bagomba kubanza kumenyekanisha ibiro byabo, bikaba aribyo bishingirwaho bishyura. Buri mugenzi nazajya agera ku kibuga cy’indege azajya abanza gupimwa.
Chris Langton, umuyobozi wa Samao Air avuga kuri ubwo buryo bushya bwo kwishyuza hashingiwe ku biro by’umugenzi yagize ati “Amakompanyi y’indege yishyuza akurikije umwanya umuntu yicaramo nyamara igikwiye kubarwa ari ibiro uwo muntu aba yicaje muri uwo mwanya.”
Abatuye muri ibi birwa ntibinubira iki gitekerezo cyatangajwe muri Mutarama, ubu kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko bazabigiriramo inyungu aho abana babo bazajya bishyuzwa make.
Iyi kompanyi yavutse umwaka ushize, ikora ingendo z’imbere mu birwa bya Samao bibarurwa mu bihugu 10 bya mbere bifite abantu bafite uburwayi bw’umubyibuho ukabije (Obésité) ku isi no mu birwa bya Pacifika.
Kompanyi y’indege ya Samao Air, niyo ibaye iya mbere ku isi izanye ibyo kwishyuza hashingiwe ku biro by’umuntu.



















TANGA IGITEKEREZO