Mu gihe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2013 isi yose izirikana «Umunsi mpuzamahanga w’abana b’abasirikare», umubare wabo uriyongera kuko ubu abakobwa n’abahungu bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko babarirwa mu bihumbi 300 bari mu ntambara zirenga 30 ku isi.
Bamwe muri aba ‘basirikare’ bajyanwa mu gisirikare ku ngufu cyangwa bagatwarwa n’abarwanyi babavanye iwabo. Aba bana bakoreshwa nk’abarwanyi, abatwaza abarwanyi imizigo cyangwa bagakoreshwa nk’abatetsi. Ikibabaje ariko ni uko hari ababa barafashwe kugira ngo bakoreshwe mu gukemura irari ry’ibitsina.
Akenshi muri aba bana hari abajya mu gisirikare ku bushake bagira ngo bihimure ku bibi byakorewe imiryango yabo cyangwa kuko bafashwe nabi mu miryango, abandi bakagenda bahunga ubukene buri iwabo.
Nubwo ariko ibi byose biba, mu mwaka w’2002 ni bwo hasinywe amasezerano akumira iyinjizwa mu gisirikare [mu ntambara] ry’abana. Aya masezerano abuza abana bari munsi y’imyaka 18 kujya mu ntambara.
Mu myaka ya vuba ishize umubare w’abasivile bagwa mu ntambara wiyongereye ku buryo budasubirwaho burenga ijanisha rya 90%, kandi kimwe cya kabiri cy’abapfa ni abana.
Imibare igaragaza ko abana barenga ibihumbi 20 bisanze bagomba kuva iwabo kubera intambara no kubuzwa uburenganzira bw’ibanze, bakajya kubaho nk’impunzi mu bihugu baturanye cyangwa bakava aho bavukiye bakajya mu kandi gace k’ibihugu byabo.
Mu myaka 10 ishize intambara zahitanye abana barenga miliyoni ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO