Umuhanzi Justin Bieber agomba gutanga ibisobanuro, kuri Polisi yo mu mugi wa Los Angeless, ku rugomo yaba ngo yaragiriye gafotozi washakaga kumufotora.
Ubwo Justin Bieber n’umukunzi we Selena Gomez bari bavuye kureba Cinema ahitwa Calabasas muri California, uyu mu paparazzi yashatse kubafotora ku ngufu, Justin Bieber ahita amwereka ko amaze gukura.
Amakuru dukesha voici.fr avuga ko Gafotozi yatangiriye uyu muhanzi n’umukunzi we Selena ashaka kubabuza kujya mu modoka yabo ngo abanze abafotore, Justin Bieber arabyanga niko gutangira kurwana, Selena yahise amubuza bahita bigendera.
Gafotozi yahise atabaza abashinzwe umutekano, bahageze basanga Justin Bieber yagiye. Gafotozi yajyanwe kwa muganga nyuma y’igihe gito baramusezerera arataha.
Polisie yo muri Los Angeless irashaka kuvugana na Justin Bieber ngo atange ibisobanuro ku birebana n’uru rugomo aregwa na gafotozi.
Foto :Voici.fr



















TANGA IGITEKEREZO