00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agati bihaganyuza mu menyo kararikoze

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 13 July 2012 saa 09:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Kigali aho bita mu Gakinjiro umusore yagiye guhobera umukobwa w’inshuriye, yibagirwa ko afite ikihaganyuzo mu kanwa maze aramujomba amuhinguranya itama ibyari ibyishimo bihinduka amarira.
Umuhungu twirinze kuvuga izina kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga mu Mujyi wa Kigali aho bita mu Gakinjiro ubwo yari avuye gufata ifunguro rya saa sita, yahuye n’umukobwa w’inshuti ye bari bamaze igihe kitari gito baherukanye. Muri urwo rukumbuzi rwinshi bombi bari (…)

Kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Kigali aho bita mu Gakinjiro umusore yagiye guhobera umukobwa w’inshuriye, yibagirwa ko afite ikihaganyuzo mu kanwa maze aramujomba amuhinguranya itama ibyari ibyishimo bihinduka amarira.

Umuhungu twirinze kuvuga izina kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga mu Mujyi wa Kigali aho bita mu Gakinjiro ubwo yari avuye gufata ifunguro rya saa sita, yahuye n’umukobwa w’inshuti ye bari bamaze igihe kitari gito baherukanye. Muri urwo rukumbuzi rwinshi bombi bari bafitanye, mu rwego rwo guhuza urugwiro barahoberanye bikomeye, agati bihaganyuza amenyo kararikora.

Icyababaje rero, n’uko nyamuhungu wacu atari yibutse ko yari agihekenya ka gati bihaganyuguza amenyo (cure dent). Kubera umuvuduko yari afite y’ubuhoberane ka gati yagashinze mu itama ry’umukunzi we, nyamukobwa ahita avirirana amaraso yuzura ku myenda y’abo bakunzi bombi, bahita bihutira kujya kwa muganga, ibyari ibyishimo bihinduka amarira.

Soma amwe mu makosa abantu bakorera mu ruhame


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages