Nubwo ahantu henshi mu mujyi wa Kigali usanga ikawa icuruzwa itetswe neza iba ihenze ku buryo igiciro fatizo nibura ari amafaranga 500 ku itasi, i Nyamirambo mu murenge wa Nyamirambo ahitwa muri Tarinyota kwa Muzehe Kanumbi ho haboneka igura amafaranga mirongo itatu gusa.
Iyi kawa ituma hari abibaza niba ari yemewe kubera uko igura, itasi iba irimo ni ntoya ugereranije n’isanzwe imenyerewe yo yishyurwa amafaranga 500.
Nyamara n’ubwo Muzehe Kanumbi avuga ko ikawa ateka iri mu rwego rwa mbere hari abagira impungenge ko ashobora kuba avangamo ibindi bintu kuko ubusanzwe ihenda cyane bikaba bitakoroha kubona inyungu acuruza atya. Urugero ni nka Hategekimana Hasani utuye mu Nyakabanda avuga ko kubera ukuntu akunda ikawa n’uburyo ihenda cyane cyane mu mujyi ko kuva yamenya aho igura make atarasubira kujya kuyinkwera mu mujyi na rimwe.
Nyuma yo kumva ko hari ahantu ikawa igura 30 ariko bamwe mu bayihanywereye bakavuga ko hashobora kuba hagurishwa ivanzemo ibindi bintu, twegereye umwe mu bayicuruza tuganira ku mikorere ye.
Mu kiganiro na IGIHE, Muzehe Kanumbi ucuruza ’Ikawa’ mu Biryogo yavuze ko iyo agurisha ari ikawa y’u Rwanda isanzwe ko ayigurira muri butike zisanzwe zo mu Biryogo yatubwiye ko impamvu agurisha ku mafaranga mirongo itatu ari bwo buryo bwe bwo gucuruza ku giciro gito, yongeraho ko abandi bacuruza ku giciro kinini bashaka inyungu nyinshi.
Yatubwiye cyakora ko hari igihe izamuka igiciro ku buryo igura 40 cyangwa 50.
ku kibazo cy’uko Ikawa ihenze we akaba ayigurisha ku mafaranga make, yashubije agira ati “buri muntu agira uko ateye. Njye nshyira mu dutasi duto ku buryo nunguka kandi aho kunguka menshi mabi wakunguka make meza. Njye ndi umwemeramana sinshobora gushaka kwunguka mu bidashoboka."
Mzehe Kanumbi avuga ko yakoze ibi mu buryo bwo guhanga umurimo kandi ngo aho kwicara yakunguka make. Avuga ko gushaka amafaranga yabitangiye kera kubera ubuzima yakuriyemo, ubu aka kazi kakaba kamutunze we n’umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO