Ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu aho umukwe n’umugeni bari gusezerana, ariko bikaza kurangira bitabaye kubera telefoni yahamagaye iturutse i Kinshasa ivuga ko aba bageni bafite imiziro itabemerera gusezerana.
Aba bageni tugishakisha amazina yabo byari biteganyijwe ko basezerana ku Cyumweru ku itariki ya 30 Ukuboza 2012, bagasezeranira muri Centre Saint Paul saa cyenda z’amanywa ariko si ko byagenze.
Uko byagenze
Amakuru twahawe na Haganza James, Perezida wa Korali Immaculée Conception y’i Gikondo yari buririmbe mu misa yo gusezeranya aba bageni, avuga ko abayobozi ba Chapelle ya Saint Paul bababwiye ko ubukwe bwasubitswe bitewe n’uko basanze aba bageni bafite imiziro.
Ngo umugabo ukomoka muri Congo Kinshasa yaba yarasezeranye n’undi mugore wari umukobwa wa Mobutu Sese Seko wabaye Perezida w’icyahoze cyitwa Zaïre [ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] bakaza gutandukana.
Nyuma yo gutandukana uyu mugabo ngo yabengutse umukobwa w’Umunyarwandakazi biyemeza kurushinga, icyakora ntibyamuhiriye kuko ubwo bageraga i Kinshasa batewe utwatsi bakabwirwa ko gusezerana bidashoboka; dore ko bamwe bari baratashye ubukwe bwa mbere bw’uyu mugabo bwabereye muri ’Palais du peuple’ i Kinshasa bari bakibyibuka.
Ibi byatumye uyu mugabo yigira inama yo gusezeranira mu Rwanda, kuko n’umugore we wa kabiri ari ho akomoka [akomoka i Gikondo mu Mujyi wa Kigali].
Imyiteguro yarabaye, ndetse kugeza ku munota wa nyuma byari byitezwe ko abageni basezerana.
Haje rero kuza telefoni iturutse muri Diyosezi ya Kinshasa, ivuga ko aba bageni batemerewe gusezerana kuko umugabo afite undi mugore basezeranye uba mu Bubiligi.
Byatumye ubukwe budakomeza nk’uko Padiri wo kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Saint Famille) Mvuyekure Remy yabitangarije IGIHE.
N’ubwo atari we wari bubasezeranye, Padiri Mvuyekure avuga ko yabashije kumva aya makuru ariko ngo igihe haramuka habonetse ibyangombwa bindi byerekana ko nta miziro ibabuza gusezerana bazasezerana nta nkomyi.
Ubwo twageraga ahari kubera ubukwe, twasanze Korali yari kuririmba mu misa y’ubukwe iri imbere ya Shapeli bari gusezeraniramo. Shapeli yo icyo gihe yari ifunze. Ikindi ni uko aba bageni nta wigeze agera aha bari gusezeranira, yemwe n’abari babaherekeje babimenye hakiri kare banga kwirirwa baza.
Hari andi makuru avuga ko nyuma yo kwangirwa gusezerana abageni bakomeje ibirori byo kwiyakira.
Foto: Olivier Muhirwa
Turacyakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.



















TANGA IGITEKEREZO