00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yahisemo gushakira amaronko ku mbwa zapfuye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 March 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Mu gihe Leta ishishikariza abantu guhanga imirimo yabateza imbere ndetse bakisunga n’ibigo by’imari kugira ngo bakore ibibateza imbere kurushaho bigateza imbere n’igihugu, ubu hadutse abantu bashakira amaramuko mu buriganya n’ubujura, bakavuga ko bihangiye imirimo.
Mu murenge wa Rwezamenyo, hadutse umutekamutwe uronkera ku mbwa zapfuye. Arakugendera agafata imbwa yapfuye akayijyana nijoro ku muryango w’umuntu, mu gitondo babyutse bagatangira gushaka uko babigenza. Kubera ko na we aba (…)

Mu gihe Leta ishishikariza abantu guhanga imirimo yabateza imbere ndetse bakisunga n’ibigo by’imari kugira ngo bakore ibibateza imbere kurushaho bigateza imbere n’igihugu, ubu hadutse abantu bashakira amaramuko mu buriganya n’ubujura, bakavuga ko bihangiye imirimo.

Mu murenge wa Rwezamenyo, hadutse umutekamutwe uronkera ku mbwa zapfuye. Arakugendera agafata imbwa yapfuye akayijyana nijoro ku muryango w’umuntu, mu gitondo babyutse bagatangira gushaka uko babigenza. Kubera ko na we aba acungira hafi ngo ababwira ko yabibafashamo ariko agahabwa nibura amafaranga ibihumbi bitanu.

Ubwo akayakoma umufuka ariko muri iryo joro akaza kuyijyana ahandi, bityo bityo agakomeza kuyisimburanya ku ngo. Ariko ku bw’amahirwe yaje gutabwa muri yombi, aho bije kugaragarira ko intumbi y’imbwa yashyizwe ku muryango w’umuntu ariko yaramaze kwangirika, bagasanga isa n’iyo bari barabonye ku rundi rugo, na mu bihe nk’ibyo uwo mutekamutwe akabaca amafaranga nk’ayo yifizaga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages