00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimihurura: Ingo eshanu zituye hejuru y’imanga

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 23 February 2013 saa 08:12
Yasuwe :

Mu gihe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kigenda gishyirwa mu bikorwa, mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo hari ingo zigera kuri eshanu zituwe n’abantu 28, zituye hejuru y’imanga ifite uburebure burenga metero 30 z’ubujyakuzimu.
Uyu Murenge wa Kimihurura ni umwe mu Mirenge ibarizwamo uduce turimo inyubako zubatse mu buryo bw’akajagari, nk’ahitwa mu Myembe, Kosovo na Kimicanga, aha hose hakaba hakiboneka imiturire ishobora guhitana (…)

Mu gihe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kigenda gishyirwa mu bikorwa, mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo hari ingo zigera kuri eshanu zituwe n’abantu 28, zituye hejuru y’imanga ifite uburebure burenga metero 30 z’ubujyakuzimu.

Uyu Murenge wa Kimihurura ni umwe mu Mirenge ibarizwamo uduce turimo inyubako zubatse mu buryo bw’akajagari, nk’ahitwa mu Myembe, Kosovo na Kimicanga, aha hose hakaba hakiboneka imiturire ishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye agace ko mu Myembe, ahari iyo manga, maze abaturage bahatuye batangaza ko nta handi bajya.
Mukamurigo Anatalie, umubyeyi wahatuye kuva mu 1978 yagize ati, "ubu se wasiga inzu yawe ngo uragiye, niba ari kutugwira zizatugwire. None se ko aha hantu ari ahacu twahava tukajya he nta kazi tugira?"

Musayidizi ufite umwana waguye muri iyo manga, ku cyumweru taliki 10 Gashyantare 2013 akavunika umugongo, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta kundi babigenza, ko bemeye ibizababaho byose kuko nta handi bafite bakwimukira.

Yagize ati: “Twese uko tuhatuye turi abakene, nta bushobozi dufite kandi aha niho twavukiye.”

Kayibanda Sostene nawe uhatuye, avuga ko nk’uko Leta ifasha abababaye, nabo yabafasha ikabaha ingurane bakimuka, ati: "Reba nk’ubu turabyuka tugasanga hatengutse, izi nzu zose nta nimwe wabasha kuzenguruka kuko hagiye hatenguka, ndetse n’aha hari imanga hahoze amazu agenda asenyuka gahoro gahoro."

Abatuye mu ngo ziri hejuru y’imanga bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo (Ifoto/Izuba)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura bwo bukaba butangaza ko bwasabye abahatuye kwimuka kandi ko nta ngurane bazagenerwa kuko batuye ahatemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimuhurura, Mapambano Nyiridandi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abo baturage bahawe igihe ntarengwa cyo kuba barimutse aho hantu , ati “ ba kavukire bahatuye hari gahunda yo kuzabashakira ahandi bazatura ariko abahatuye nyuma bo nta kindi bazakorerwa”. Ngo hasigaye amezi abiri ngo igihe ntarengwa bahawe cyo kuhimuka kigere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages