00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku mwaka umwe n’amezi abiri, Niwemwiza afite ibiro 25

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 October 2012 saa 01:46
Yasuwe :

Umwana witwa Niwemwiza wo mu Karere ka Rulindo afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ugereranije n’uko abana bari mu kigero cye baba bangana. Ku mwaka umwe n’amezi abiri, Niwemwiza apima ibiro 25.
Ababyeyi be batuye mu Murenge wa Bushoki hafi ya Nyirangarama bavuga ko batazi impamvu yateye umukobwa wabo uwo mubyibuho.
Iyo ubajije se umubyara, impanvu yumva yaba itera umwana we kubyibuha gutyo, avuga ko we abona nta mpamvu akavuga ko ngo bwaba ari ubumuga uwo mwana yavukanye.
Nyamara uyu (…)

Nyamara uyu mubyeyi nubwo abyita ubumuga, arongera akanivugira ko abaganga bamusuzumye bagasanga nta burwayi na mba burangwa mu mubiri we, dore ko yanajyanywe mu burayi, ngo harebwe ikimutera kubyibuha birenze urugero, ariko bakavuga ko nta burwayi afite.

Uhoraningoga Faustin, Se w’uyu mwana, yagize ati “sinzi rwose ikimubyibushya, ese ko tutari n’abakire ngo mvuge ko ari ibiryo byiza reka da, ikindi kandi nta n’ubwo akunda gusinzira umwanya kuko nabyo ngo biri mu bibyibushya abana we rwose iyo akabije asinzira amasaha abiri”.

Se wa Niwemwiza kandi avuga ko uyu mwana yagabanutse kuko akiri mu gihe cy’amezi nk’arindwi atabonaga kuko umubiri we wo mu maso wose wari warafatanye, ku buryo wabonaga ari ikibazo gikomeye.

Foto n’Inkuru: umuganga.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages