Umuhungu w’imyaka 16 ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa, ahorana agahinda ko kuba atarigeze amera amenyo nk’abandi kuko afite amenyo abiri na yo asongoye ku buryo hari abamubona bakagira ubwoba.
Ikinyamakuru the sun dukesha iyi nkuru kivuga ko Wang Pengfei yameze amenyo abiri gusa, ayo menyo ngo akaba atarigeze akuka nk’uko bigenda ku bandi. Aya menyo yakuze asongoye, abamubonye bakaba bavuga ko atari umuntu bakamwita ‘Vampire’.
Abanyeshuri bigana na Pengfei ngo baramushungera, abandi bakamukubita. Nyina ati ”Nta nshuti agira, ntakunda ko bamufotoro, ahora yumva ko adateye nk’abandi, ariko mfite icyizere ko umunsi umwe na we azagira amenyo 32 nk’abandi bantu.”
Uyu mwana wanga kujya mu ruhame kubera amenyo ye, ku nshuro ya mbere afite imyaka 16 nyina yamujyanye kwa muganga w’amenyo ngo barebe ikibazo yaba afite. Abaganga ntibabashije kumenye impamvu yatumye atamera amenyo nk’abandi, bakaba bataganya kumubaga ngo barebe ko amenyo yamera.
Kugira ngo abagwe ababyeyi be basabwa kwishyura amayero 8600, ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyoni zirindwi.



















TANGA IGITEKEREZO