Nicolas Toocheck w’imyaka icyenda y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite inkomoko muri Leta ya Pennsylvania, afite gahunda yo kuzenguruka imigabane yose y’isi yiruka.
Ku ya mbere Ukuboza 2012 yaratangiriye i Delaware muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2013 ajya gukomereza umuhigo we ku mugabane wa Antaragitika (Antarctica).
ABC News dukesha iyi nkuru itangaza ko mbere yo kwerekeza ku mugabane wa Antaragitika yabanje kubonana n’abaganga ngo barebe ko ubuzima bwe buhagaze neza.
Nava kuri uyu mugabane hazaba hasigaye imigabane itanu, akaba ngo yumva azahigura umuhigo we nta kabuza.



















TANGA IGITEKEREZO