Abantu bakundana hari ibintu bishobora gutuma urukundo rwabo ruzamo agatotsi, kubera kutamenye icyo umwe akunda cyangwa yanga bikaba intandaro yo gutandukana.
Urubyiruko rutandukanye ruri hagati y’imyaka 18 na 25 rwo mu karere ka Gasabo ahitwa Nyacyonga mu Murenge wa Jabana, rwadutangarije ko iyo wamenye ibyo umukunzi wawe yanga cyangwa akunda kwigarurira umutima we bikorohera cyane.
Kugira ngo umenye umukunzi wawe bisaba kuganira mu kabwizanya ukuri. Bavuga ko gusa ku bantu badakunda kuvuga cyangwa bavuga amagambo make kumenya ibyo banga n’ibyo bakunda bikunze kugorana.
Ngo bisaba kwifashisha inshuti ze za bugufi, nk’abo biganye, abo bakorana cyangwa abavandimwe be iyo abafite. Ibi byose ariko bikorwa mu bushishozi kuko iyo bikozwe nabi bishobora kubatanya.
Aba basore n’inkumi twaganiriye bavuga ko iyo umuntu ammenye ibyo umukunzi we akunda cyangwa yanga bimufasha kumenya uko amwitwaraho.
Bavuga ko iyo usanze hari ibyo mudahuza (gukunda cyangwa kwanga), bisaba ko umugoragoza ntuhite ugaragaza ko utabyishiye ahubwo ugakora ku buryo buri wese azagira icyo agenda ahindura mugahurira hagati.
Ikindi badutangarije ni uko iyo usanze hari ibyo akunda nawe ubikunda cyangwa ubona nta cyo bitwaye ugerageza kubimushyigikiramo kugira ngo urukundo rukomeze rwiyongere.



















TANGA IGITEKEREZO