00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku munsi w’abakundana yasezeranye n’uwishe impanga ye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 February 2013 saa 03:49
Yasuwe :

Umunya Argentine w’imyaka 22, yasezeranye ku wa 14 Gashyantare, (umunsi w’abakundana), n’umugabo ushijwa kwica impanga ye.
Mu gihe Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe, ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko ari mutaraga, bityo yemerewa kubana n’umwishi w’umuvandimwe we.
Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 avuga ko umugabo witwa Victor Cingolani yakatiwe igifungo cy’imyaka 13, nyuma yo kwica Umunyamiderikazi Johana Casas wapfuye mu mwaka wa (…)

Umunya Argentine w’imyaka 22, yasezeranye ku wa 14 Gashyantare, (umunsi w’abakundana), n’umugabo ushijwa kwica impanga ye.

Mu gihe Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe, ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko ari mutaraga, bityo yemerewa kubana n’umwishi w’umuvandimwe we.

Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 avuga ko umugabo witwa Victor Cingolani yakatiwe igifungo cy’imyaka 13, nyuma yo kwica Umunyamiderikazi Johana Casas wapfuye mu mwaka wa 2010, umuvandimwe w’uwenda kumubera umugore Edith Casas.

Yakomeje kandi gushimangira ko umukunzi we arengana, kandi ko ubutabera butazatinda kubona ko bwibeshye, kuko ibimenyetso bimushinja ari ibinyoma.

Valentin Casas se w’aba bakobwa b’impanga yavuze ko kuri we bose abafata nk’abapfuye, yagize ati “Johana ari kumwe n’Imana, Edith ari kumwe na Shitani ’’ .

Cingolani, afungiye muri gereza y’ahitwa Pico Truncado, mu ntara ya Santa Cruz, mu birometero 1.500 mu majyepfo ya Buenos Aires, akaba ashijwa ubufatanyacyaha n’uwitwa Marcos Diaz.

Umucamanza Gabriela Zapata, yameye ko ubukwe bugomba kuba, nyuma yo gupima Edith abaganga bakemeza ko nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Kugeza ubu ariko Edith Casas avuga ko aho ubukwe buzabera ari ibanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages