N’ubwo urubuga www.livestrong.com rwerekana ingaruka mbi zo kunywa inzoga zirimo ibibazobikomeye by’umwijima, indwara y’umutima, guteza impanuka igihe uwanyoye yasinze n’izindi, ngo ntibibuza ko umubare munini w’abantu usanga bakunda gufata inzoga ndetse ngo ukanasanga abakobwa batanywaga inzoga bakiri bato bazinywa nyuma yo gushinga ingo.
Urubuga livescience.com ruvuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bagore biga kunywa inzoga nyuma yo gushaka abagabo, atari ukutishimira ubuzima barimo ahubwo babitewe n’abo bashakanye bazikunda mu rwego rwo kubashimisha.
Bitandukanye no ku bagore, abagabo bo ngo bagabanya umwanya baba bamaraga bafata icyo kunywa kugira ngo babone umwanya wo kwita ku bagore babo bihagije kandi bakanagabanya inzoga banywaga ugereranyije na mbere y’uko barushinga.
Gusa ngo ku bagabo iyo habayeho impamvu ituma batandukana n’abo bashakanye usanga ari bwo banywa cyane ugereranyije na mbere yo gushaka abagore.



















TANGA IGITEKEREZO