00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Maquillage’ zo ku ngohe zishobora kugira ingaruka nubwo hari abatabizi

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 12 February 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Nubwo inshuro nyinshi usanga abakobwa benshi n’abagore bakunze kwisiga ibibongerera ubwiza mu maso (gukora maquillage), bigira ingaruka mbi zirimo n’indwara ku maso.
Mu byo bisiga ngo bagaragare neza hari ibifite ibara ry’umukara bijya ku ngohe, ariko abenshi mu bo twaganiriye bavuga ko batazi izo ngaruka nubwo ngo hari igihe babona ibimenyetso by’impinduka ku mubiri.
Munezero Ornella avuga ko yisiga ibituma agira uburanga bwiza, ariko ngo nta ngaruka mbi arabibonamo usibye ko rimwe na (…)

Nubwo inshuro nyinshi usanga abakobwa benshi n’abagore bakunze kwisiga ibibongerera ubwiza mu maso (gukora maquillage), bigira ingaruka mbi zirimo n’indwara ku maso.

Mu byo bisiga ngo bagaragare neza hari ibifite ibara ry’umukara bijya ku ngohe, ariko abenshi mu bo twaganiriye bavuga ko batazi izo ngaruka nubwo ngo hari igihe babona ibimenyetso by’impinduka ku mubiri.

Munezero Ornella avuga ko yisiga ibituma agira uburanga bwiza, ariko ngo nta ngaruka mbi arabibonamo usibye ko rimwe na rimwe yibyiringira mu maso ariko akumva ari ibisanzwe.

Nishimwe Angele we, avuga ko yisiga ibyongera ubwiza mu maso kuko byongera ubwiza gusa kandi ngo nta kibazo bijya bimutera.

Mu gihe ariko abakora ‘macquillage’badasobanukiwe n’ingaruka ishobora kubagiraho, muganga w’amaso Nirere Annonciata ukorera mu ivuriro La Medicale avuga ko “Ubusanzwe ingohe n’ibitsike bifite akamaro gakomeye ko kurinda imyanda iturutse hanze y’ijisho ngo ntiryinjiremo, bityo ngo kuko ingohe ziba zishinze mu twobo kandi gusigamo ibyongera ubwiza bitazwi icyo bikozemo byagira ingaruka mbi kuko bishobora kwinjira muri utwo twobo no mu jisho imbere bigateratera indwara.”

Muganga Nirere akomeza asobanura ko gukora ‘maquillage’ bishobora gutera indwara bita ‘conjoctivité allergique’ ituma umuntu yishimagura ku maso mu gihe bikoreshejwe igihe kirekire. Ikindi avuga ni uko ingaruka zishobora gutinda kugaragara bitewe n’umubiri w’umuntu, ariko ubundi ngo ingaruka akenshi ziba zihari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages