Abakirisitu b’abahezanguni mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo bakoze amasengesho agamije kuburizamo igitaramo cya Lady Gaga.
Ku mugoroba wo kucyumweru gishize taliki ya 22 Mata 2012, Abakirisitu bo mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo, barasenze bivuye inyuma aho bansengaga ngo Imana ibafashe maze igitaramo cy’umuhanzi w’Umunyamerikakazi Lady Gaga, kiburizwemo. Aba bakirisitu bashinja iki gitaramo kuba cyaba intandaro y’ikwirakwizwa ry’amafilime y’urukozasoni (pornographie) ndetse no gutiza umurindi ubusambanyi hagati y’ababana bahuje ibitsina.
Kang-Ju-Hyun, umwe mu bateguye iki giterane cy’amasengesho; mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati: “Turasenga gusenga kugirango igitaramo kitaba, kugirango kandi gusambana kw’abahuje ibitsina ndetse n’amashusho y’urukozasoni bidakwirakwira mu gihugu”.
Gentside dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba Bakirisitu bagamije kwamagana ingeso mbi zigishwa na Lady Gaga mu miririmbire; babarizwa mu idini ry’abaporo (Eglise protestante), bakaba bazwi ku izina rya ‘Alliance pour une culture saine en matière de sexualité’.
Muri Koreya y’Amajyepfo habarurwa Abaporo miliyoni 8,6, miliyoni 5,1 z’Abagatolika, ndetse na miliyoni 10 z’abaramya Bouddha.
Nyuma y’uko Abakirisitu bari banamanitse ibyapa bitanga ubutumwa bwamagana Lady Gaga hirya no hino mu Mujyi wa Seoul ari nawo murwa mukuru wa Koreya y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’uyu mujyi bwihutiye kubimanura aho buvuga ko ibi ari ukubangamira uburenganzira bw’umuhanzi wataramiye Abanyakoreya kuri uyu wa gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO