Umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika witwa Freddy E, Yashyize iherezo ku buzima bwe ubwo yirasaga ku rubuga mpuzabantu rwa twitter mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 aravuga Freddy E w’imyaka 22 yirashe isasu mu mutwe, mbere yo kwirasa akaba yarabwiye imbaga y’abafana be bagera ku 130.000 bamukurikira kuri Twitter ko nta byiringiro byo kubaho afite.
Inshuti ze za hafi zatangaje ko uyu musore yari amaze iminsi agaragara nk’umuntu ufite ibibazo, ibi ngo bikaba byaratewe n’amakimbirane yari afitanye n’umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Canada witwa Honey Cocaine.
Fredy mbere yo kwirasa yanditse kuri Twitter, ati ”Niba hari Imana imbabarire, ndagukunda papa, ndagukunda Mama, ndagukunda Katherine, Imana imbabarire, birambabaje.”
Abafana be babanje kugira ngo arimo kwiganirira, kugeza ubwo ababyeyi be batangaje inkuru yo kwirasa kwe.



















TANGA IGITEKEREZO