00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Binagwaho asigaye avuga Ikinyarwanda mu ruhame

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 18 May 2012 saa 05:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho amaze iminsi yumvikana mu mbwirwaruhame avuga Ikinyarwanda atari asanzwe yumvikana mo.
Ikinyarwanda Minisitiri Binagwaho yongeye kumvikana akivuga mu mbwirwaruhame, ubwo yari mu gikorwa cy’umuganda mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2012.
N’ubwo Ikinyarwanda avuga wumva kidatomoye neza, nti bibuza abacyumva kucyumva neza yewe ndetse na bamwe bari bazi ko atazi Ikinyarwanda byarabashimishije. Igice kimwe cy’ijambo (…)

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho amaze iminsi yumvikana mu mbwirwaruhame avuga Ikinyarwanda atari asanzwe yumvikana mo.

Ikinyarwanda Minisitiri Binagwaho yongeye kumvikana akivuga mu mbwirwaruhame, ubwo yari mu gikorwa cy’umuganda mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2012.

N’ubwo Ikinyarwanda avuga wumva kidatomoye neza, nti bibuza abacyumva kucyumva neza yewe ndetse na bamwe bari bazi ko atazi Ikinyarwanda byarabashimishije. Igice kimwe cy’ijambo Binagwaho yavugiye mu Karere ka Gicumbi cyumvikanye kuri City Radio aho yakanguriraga abaturage gahunda za Guverinoma zirimo kubaka no gutura neza, gukora amatarasi, gutera ibiti kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwivuza indwara cyane cyane malariya.

Birashoboka ko Binagwaho yari asanzwe yumva Ikinyarwanda, dore ko mu nama ya cyenda y’umushyikirano yabaye umwaka ushize ibibazo yabibazwaga mu Kinyarwandaa ariko akabisubiza mu ndimi z’amahanga arizo Icyongereza n’Igifaransa.

Si aha mu Karere ka Gicumbi gusa Minisitiri Binagwaho yumvikanye avuga Ikinyarwanda, kuko yigeze no kumvikana mu Karere ka Nyaruguru, ndetse na Rukumberi mu Karere ka Ngoma aho aba yagiye kwifatanya n’abaturage muri gahunda zitandukanye.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE basanga iyi ari intambwe nziza kuri Minisitiri Binagwaho, kuko bizatuma n’abandi bagira ipfunwe ryo kuvuga Ikinyarwanda kubera kutakimenya neza bazajya bakivuga.

Umwe muribo yagize ati: ”Iyi ni intambwe nziza ndetse ntibikwiye gutera ipfunwe umuntu utazi ururimi kugerageza kuruvuga, ndahamya ko kuvuga Ikinyarwanda kwa Minisitiri Binagwaho bizatuma hari benshi bajyaga bagira ipfunwe bazatinyuka nabo bakavuga Ikinyarwanda.”

Dr. Agnes Binagwaho ni Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuva muri Gicurasi umwaka wa 2011, mbere yaho yari Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubuzima.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa murandasi, Binagwaho yaminuje mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abana, no kwita ku barwayi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, kandi ya yoboye ihuriro ry’abaganga bita ku bana bato mu Rwanda.

Binagwaho yakoze umwuga w’ubuvuzi mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda kuva 1996 kugera 2002, ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye mbere yo kwinjira muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, ubwo ya yiberaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo.

Binagwaho kandi ni umwe mu bagize akanama gafata ibyemezo byo mu isomero rusange ry’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu kinyamakuru cy’Abanyamwuga muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dr. Binagwaho yanayoboye inama ishinzwe kwihutisha iterambere rishingiye ku kurandurana burundu virusi itera SIDA, ndetse no kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze mu gashami ka Loni ayobowe n’Umunyamabanga mukuru Jeffrey Sachs. Yayoboye kandi akanama kagamije kwiga uburyo bwo kurinda abana guhura n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rwego rw’Isi yose.

Uretse iyi mpamyabumenyi ye ihanitse mu buvuzi no mu kwita ku bana, ishuri rikuru rya Dartmouth ryamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro, kandi yagiye atanga amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umva ijambo Minisitiri Binagwaho yavugiye i Gicumbi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages