00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Burayi abagore bigirira icyizere cyane ku myaka 52 y’amavuko

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 31 December 2011 saa 04:10
Yasuwe :

Ku nyigo yakorewe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi cyane mu gihugu cy’u Bwongereza, bwagaragaje ko ku myaka 52 y’amavuko abagore aribwo bigirira icyizere cyane.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ikigero umugore wo ku mugabane w’i Burayi y’igiriramo ikizere kurusha ikindi, bwerekanye ko benshi mu bagore bageze mu myaka 52 y’amavuko baba bifitiye ikizere kurusha abandi, aho baba birebera mu ndorerwamo bakibonamo uburanga busumba ubwo umuntu yatekereza, aho abakoze (…)

Ku nyigo yakorewe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi cyane mu gihugu cy’u Bwongereza, bwagaragaje ko ku myaka 52 y’amavuko abagore aribwo bigirira icyizere cyane.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ikigero umugore wo ku mugabane w’i Burayi y’igiriramo ikizere kurusha ikindi, bwerekanye ko benshi mu bagore bageze mu myaka 52 y’amavuko baba bifitiye ikizere kurusha abandi, aho baba birebera mu ndorerwamo bakibonamo uburanga busumba ubwo umuntu yatekereza, aho abakoze ububushakashatsi babigereranyije no kumva baba basumbya uburanga ibizwi nka ange de Victoria’s Secret umuntu yagereranya no kumva ari ihoho cyane.

Aha hatanzwe urugero nk’aho mu gihugu cy ‘u Bubiligi ikizere cyo kubaho ku bagore kigera ku myaka 82 y’amavuko, bityo ku myaka 52 bakumva aribwo baryohewe n’ubuzima, bifitiye ikizere cyane bumva ko ari igihe cyo kwishima mu buzima bishimira uko biyumva.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke ziswe K (Spécial K), bugakorerwa ku bagore bagera ku bihumbi bitatu abenshi barengeje imyaka 52 bagaragaje ko ubwo bari bafite imyaka 52 y’amavuko aribwo bumvise neza intego z’ubuzima bwabo, aricyo kigero bagezemo bakiyumvamo kugira uburanga no kwigirira ikizere gishingiye ku miterere y’umubiiri wabo.

Mu bindi byavuye muri ubu bushakashatsi ni uko kuri iki kigero benshi mu bagore bishimira ko bageze muri kimwe cya kabiri cy’ikinyejana, abandi nabo bakavuga ko baba bamaze gucura bizeye kutazongera gusama, bityo bakanyurwa cyane n’isura yabo.

Igitangaje cyavuye muri ubu bushakashatsi ni uko abagore bigirira icyizere cyane bambara ibara ry’umutuku, mu gihe abakunda kwikandagira no kutigirira ikizere gihagije bakunda kwambara ibara ry’umukara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages