00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ararira ayo kwarika nyuma y’aho uwo babyaranye amutwariye umwana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 October 2012 saa 02:35
Yasuwe :

Tumusabe Ange aravuga ko yatwawe umwana we n’umugabo bamubyaranye mu gihe uyu mugabo avuga ko yamutwaye kuko nyina yamufataga nabi kuburyo yabonaga byarashoboraga kumuviramo urupfu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2012, Tumusabe Ange yagaragaye mu Mujyi wa Muhanga arira ayo kwarika avuga ko uwitwa Tumushimire Olivier babyaranye umwana w’umuhungu ufite umwaka n’amezi abiri yajyanywe n’uyu mugabo yamumusaba akanga kumumusubiza.
Tumushimire usanzwe ushaka (…)

Tumushimire usanzwe ushaka amaramuko muri gare ya Muhanga aho azunguza ibikenerwa ku modoka avuga ko yatwaye umwana we akamushyira nyina ngo amumurerere kuko yabonaga uyu mugore babyaranye atamwitaho ngo kuko kenshi yanywaga agasinda akamuta, ubundi ngo yanamusigaga mu rugo yamukingiranye akigira mu bindi. Mu rwego rwo kutamuvutsa uburenganzira bwe ngo yagiye kumwandikisha ku murenge bamusaba kuzana na nyina w’umwana abimubwiye yanga kuza.

Ahereye kuri ibi byose ngo nibwo yahisemo gutwara uyu mwana we mu gihe nyina yari amumuzaniye akamuta mu rugo aho acumbitse mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga agahita anamujyana aho avuka mu Murenge wa Cyeza wo mu Karere ka Muhanga.

Tumusabe akavuga ko asaba umwana we akamwirerera kuko bitari bimunaniye ahubwo agafashwa na se kumutunga nubwo ngo kugeza ubu ntacyo yari yaramufashijeho haba mu kubyara ndetse no kumuha indezo.

Sekuru w’uyu mwana witwa Sebasaza Petero yavuze ko uyu mwana ari mu rugo ntacyo abaye ku buryo bamwitayeho. Naho uyu nyina usaba kumutwara ngo yabisaba umuhungu we kuko we yabonye bamuzana mu rugo rwe.

Hakizimana Aloys ni umunyamategeko ukorera mu Karere ka Muhanga, yavuze ko se w’umwana yakoze amakosa amujyana atamuhawe n’urukiko, kuko ngo yagombaga gutanga ikirego akanagaragaraza n’ibimenyestso by’ukuntu umwana we afashwe nabi muri icyo gihe ngo yari guhabwa umwana.

Umunyamategeko Hakizimana yanavuze ko mu gihe uyu Tumusabe yaba ashaka umwana we yakwitabaza ubutabera arega mu Rukiko rw’Ibanze cyangwa se inzego z’ibanze zikabumvikanisha.
Aba babyeyi b’uyu mwana ntibigeze babana n’umunsi n’umwe nk’uko bombi babyemeza. Mu gihe nyina nta kazi afite, yabyaye uyu mwana afite imyaka 19.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages