Uyu ni Umusaza witwa Gafurama Froduouard ukomoka mu Karere ka Kirehe Intara y’I Burasirazuba wagaragaye mu marushanwa y’abahanzi bashaka kuzamuka no kumenyekana kubera ubuhanzi bwabo.
Ni mu narushanwa ngarukamwaka ategutwa na Radio Izuba Radio y’Abaturage ikorera muri iyi ntara yabaye kuri icyo Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2012, akabera muri Centre St Joseph mu Karere ka Ngoma.
Uyu musaza ucuranga umuduri yabashije kugaragara mu bandi bahanzi basaga 50 bari biganjemo abakiri batoya, kandi baririmbaga indirimbo zigezweho ariko yabashije kwegukana umwanya wa kabiri muri batanu batsinze.
Aganira na IGIHE yavuzeko akanyabugabo ko kurushanwa yagakuye ku gutsindwa amarushanwa kenshi, akaba avuga kandi ko azakomeza kurushanwa hirya no hino mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi bwe n’ubwo ageze mu za bukuru. Mu bihembo yahawe harimo no kuzakorerwa indirimbo zigera kuri eshatu na Studio Unlimited Records.
Foto:Olivier M.



















TANGA IGITEKEREZO