Mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara abagabo bata ingo ababikora bagatanga impamvu zirimo ubukene, gusuzugurwa n’abagore n’izindi; abagore bo bavuga ko ari ingeso y’abagabo.
Iby’abagabo bata ingo zbigaragara hirya no hino mu gihugu, ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali; bamwe mu bo twaganiriye bakaba bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye.
Mugenga Theoneste wahoze atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, ati ”Nahoze ntuye mu karere ka Kicukiro. Nafashe icyemezo cyo kuva mu rugo rwanjye kuko hari byinshi ntumvikanagaho n’umugore: Yaramvunishaga mu gutunga urugo!”
Undi mugabo wasabye ko amazina ye atatangazwa, we yagize ati ’’Nkora akazi ko gutwara abantu n’ibintu, mu by’ukuri umugore yaransuzuguraga mpitamo kumuhunga. Iyo nkumbuye abana njya kubasura nkanatanga amafaranga yo kubatunga ariko numva nararuhutse!”
Mukansanga Jane utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amaze amezi atandatu umugabo yaramutaye. Ati ’’Mu by’ukuri sinzi impamvu yatumye agenda. Mu myaka itanu twari tumaranye ntacyo twigeze dupfa. Dufitanye abana batatu, twarasezeranye, gusa yari amaze umwaka adafite akazi ari njye utunze urugo.’’
Abandi bagore twaganiriye barimo Nyirasafari Alphonsine watawe n’umugabo akimubwira ko azabyara abana batatu, ati ’’Mbona umugabo wanjye yarahunze inshingano zo kurera abana!’’
Mu bandi bagabo twaganiriye hari abavuga ko ubukene ari bwo butuma bata ingo. Gusa hari n’abavuga ko ibyo ari urwitwazo, kuko ngo umugabo nyamugabo aba agomba kwihanganira ikibazo cyose yahura na cyo mu rugo ntaruhunge.



















TANGA IGITEKEREZO