Nong Yousui umwana ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa afite amaso adasanzwe kuko abasha kureba mu mwijima kuko afite amaso ateye nk’ay’inyamaswa.
Mnn.com dukesha iyi nkuru ivuga ko amaso ye atanga imirasire y’icyatsi iyo amuritsweho n’urumuri. Nong akunda gukinana n’abana bigana ariko ikibazo ni uko aba arwana no guhisha mu maso ngo atagira ikibazo.
Umubyeyi ubyara Nong yavuze ko amaze ibyumweru bibiri gusa avutse bihutiye kumujyana kwa muganga, kuko babonaga amaso ye agenda ahinduka ubururu.
Muganga yababwiye ko umwana wabo afite ikibazo cy’amaso, ariko uko azagenda akura bizagenda bishira ariko siko birimo kugenda kuko bitagabanuka kandi umwana arimo gukura.
Mu kugerageza amaso ya Nong umunyamakuru umwe wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Bi Donglei yamuteguriye ibibazo ubundi binjira mu cyumba kitabona maze Nong abisoma ndetse anabisubiza neza cyane.



















TANGA IGITEKEREZO