00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo azaba atwite inda y’amezi 8 azitabira imikino olempike

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 15 May 2012 saa 10:50
Yasuwe :

Nur Mohamed Taibi Suryani w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Maleziya, yafashe icyemezo cyo kuzitabira imikino ya Olempike (Olympiques) izabera mu Bwongereza kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nubwo azaba atwite inda y’amezi 8.
Nur Mohamed Taibi Suryani asanzwe akora imikino ngororamubiri aho akora umukino wo kumasha akoresheje imbunda; biteganyijweko azahatana mu guhamya ikintu kiri muri metero 10 akoresheje imbunda.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Herald Sun uyu mukobwa (…)

Nur Mohamed Taibi Suryani w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Maleziya, yafashe icyemezo cyo kuzitabira imikino ya Olempike (Olympiques) izabera mu Bwongereza kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nubwo azaba atwite inda y’amezi 8.

Nur Mohamed Taibi Suryani asanzwe akora imikino ngororamubiri aho akora umukino wo kumasha akoresheje imbunda; biteganyijweko azahatana mu guhamya ikintu kiri muri metero 10 akoresheje imbunda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Herald Sun uyu mukobwa naramuka yitabiriye iyi mikino azababa abaye uwa mbere mu mateka y’imikino ya Olempike uyitabiriye atwite, ku buryo azahita ajya mu gitabo cy’udushya bita ’Guinness book of world records’.

Yagize ati “Nzagera i Londres tariki 25 Nyakanga, nzitabira imikino ya nyuma mpite nsubira mu gihugu cyanjye kuko si nzarindira ibirori byo gusoza iyi mikino bitewe nuko nta kintu ndategura mu bizamfasha kubyara kandi nzabyara ku italiki 2 Nzeri”.

Abanyamakuru bamubajije niba yumva ameze neza nta kibazo yagirira muri iyi mikino, Nur Mohamed Taibi Suryani yagize ati: “Ninjya gukina tuzaba turi babiri ntago nzaba ndi umwe, ahubwo nindamuka ntsinze iri rushanwa mfite impungenge ko hari bamwe bazavugako hajemo ikimenyane kuko tuzaba turi babiri (aha yavugaga we n’umwana azaba atwite)”.

Mu mikino y’ubushize yabereye mu Bushinwa mu mwaka wa 2008, Nur Mohamed Taibi Suryani yaje ku mwanya wa 3 mu gutera ingasire, ndetse aba n’uwa gatatu mu mikino ya Commonwealth iheruka kubera mu Buhinde.

Foto:thebiglead.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages