Umugabo yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugore yari amaze gushyingura atari uwe. Sosiyete icuruza amasanduku y’abapfuye yemeye ko kuba byaragenze gutyo ari ikosa ryayo, kuko abakozi bayo bibeshye bakanyuranya amasanduku.
Evan Davidson yabanaga n’umugore we, Darlene, kuva mu myaka 51 ishize, muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo uyu yitabaga Imana. Gusa ubwo yanyarukiraga ku bacuruza amasanduku y’abapfuye mu rwego rwo arebe umurambo w’umugore we, uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi yaguye mu kantu.
Aganira na KABC-TV yagize ati “Naramurebye mbabwira ko adasa n’umugore wanjye, abakozi b’iyo sosiyete bambwiye ko ahari ari ukubera ko uwo mugore yari yapfuye nyuma yo kurwara bikomeye, kuburyo umurambo we wari wangiritse.”
Nubwo yarimo ashidikanya, Evan Davidson yaje kwemera kujyana uwo murambo w’umugore we bari bamuhaye, we n’inshuti n’abavandimwe barawushyingura . Gusa nyuma y’iminsi itatu nyakwigendera ashyinguwe, Evan yaje kwakira telefone y’umwe mu bakozi ba ya sosiyete ikora amasanduku. “Hari undi mugabo umaze kunsaba ko naza nkasuzuma neza umurambo yari yahawe”, uko ni ko uwamuhamagaye yamubwiye, ubwo undi muryango wari umaze gusanga warahawe umurambo uteri uw’umuvandimwe wabo bari bapfushije.
Evan yahise ahaguruka, kibuno mpa amaguru, agana ahari uwo murambo wibeshyweho, asanga ari uw’umugore we akubitwa n’inkuba.
Iyo sosiyete ikora amasanduku y’abapfuye yandikiye ibaruwa irambuye isaba imbabazi kubw’aya mahano yatewe no kwibeshya, ndetse iniyemeza kwishyura amafaranga yose ajyanye n’ishyingurwa ry’umurambo wa kabiri, ay’ubusa kuko kuri ubu Evan Davidson yarenzwe n’uburakari, ahoy amaze kwiyambaza inkiko.



















TANGA IGITEKEREZO