00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri yatangarije abakirisitu mu gitambo cya misa ko agiye gushyingirwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 December 2012 saa 09:59
Yasuwe :

Umupadiri wo mu Gihugu cy’u Butaliyani ahitwa Sicile, ubwo yasomaga misa yatangarije abakirisitu ko agiye gushyingiranwa n’umugore yateye inda.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7 agaragaza ko Padiri Don Vito Lombardo w’imyaka 33, mu gihe yasomaga misa yabwiye abakirisitu ba Kiriziya ya San Lorenzo ko agiye gushyingirwa, ati “Iyi ni misa ya nyuma mbasomeye kuko nakunze umugore kandi mu minsi mike ndaba mbaye papa w’umwana.”
Don Vito Lombardo yari padiri muri Kiliziya Gatolika ahitwa San (…)

Umupadiri wo mu Gihugu cy’u Butaliyani ahitwa Sicile, ubwo yasomaga misa yatangarije abakirisitu ko agiye gushyingiranwa n’umugore yateye inda.

Amakuru dukesha urubuga 7sur7 agaragaza ko Padiri Don Vito Lombardo w’imyaka 33, mu gihe yasomaga misa yabwiye abakirisitu ba Kiriziya ya San Lorenzo ko agiye gushyingirwa, ati “Iyi ni misa ya nyuma mbasomeye kuko nakunze umugore kandi mu minsi mike ndaba mbaye papa w’umwana.”

Don Vito Lombardo yari padiri muri Kiliziya Gatolika ahitwa San Lorenzo mu gace ka Trapani mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sicile mu Gihugu cy’u Butaliyani.

Umubano wa Padiri Don Vito Lombardo n’uyu mugore yateye inda ngo wari umaze igihe kitari gito, bikaba byaratumye ahitamo guhagarika akazi ka Kiliziya bakibanira akaramata. Uyu mugore ngo atwite inda y’amezi atanu.

Padiri Lombardo ngo yaramenyesheje Vatikani icyemezo cye mbere y’uko abibwira abakirisitu ba paruwasi yari ayoboye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages