Mu Buhinde, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko Jadav Payeng amaze imyaka 30 ateraishyamba rya hegitari 550 ku musenyi wo ku mugezi wa Brahmapoutre, n’amaboko ye wenyine.
Mu 1979, muri Leta ya Assam mu mujyi wa Jorhat ku bilometero 350 uvuye ku muhanda wa Guwahati, aho bita Molai Kathoni, umuhengeri waraje usuka inzoka nyinshi ku musenyi waho, kubera ubushyuhe bwinshi nta n’ibiti byari bihari zose zarapfuye. ku myaka 16 nibwo Payeng yaje kugera i Molai asanga izo nzoka zarapfuye, arababara cyane aranarira, nibwo yasabye Minisiteri ishinzwe ibidukikije ko batera ibiti aho hantu, bamusubije ko abishoboye hayatera ibiti byo mu bwoko bw’imigano.
Kuva ubwo Payeng yahise ahagarika amashuri ye, ahita ajya gutura i Molai atangira kujya atera ibyo biti, Payeng aho yatangiriye uwo mwuga nta munsi wo kuruhuka wari ukibaho kuko yuhiraga ibyo biti bye uko buke n’uko bwije anabyitaho nk’uko bikwiye. Hashize imyaka myinshi ku mucanga hatangiye kwera ibiti by’imigano.
Payeng yatangarize ikinyamakuru The Times of India dukesha iyi nkuru ko, yahise atangira gutera ibindi biti bisanzwe n’indabyo, ndetse akajya azana inshishi n’intozi kugirango zihindure imimerere y’ubutaka nubwo zamudwingaga yarabyihanganiye, nyuma y’imyaka cumi n’ibiri hatangiye kuzana inyamanswa zikaze harimo n’ingona, intare ndetse n’inyoni zitangira kubaka ibyarire mu biti n’izindi nyamanswa nyinshi zitandukanye.
Muri 2008, Minisiteri y’Ibidukikije yo muri Leta ya Assam nibwo yamenye iby’ishyamba rya Payeng, ubwo inzovu nyinshi zahungiraga muri iryo shyamba.
Gunin Saikia, ushinzwe ubugenzuzi bw’amashyamba yaje kubonana bwa mbere na Payeng amubwira ko batunguwe no kubona yarateye ishyamba rigari ku mucanga, ariko abaturanyi be ntibabyishimiye kuko inzovu zabasenyeye amazu yabo ubwo zazaga mu ishyamba, Payeng yamusubije agira ati: « Kugirango bateme ibi biti bakica n’izi nyamanswa, ni ukubanza bakanyica kuko mbifata nk’abana banjye »
Kuri ubu Payeng umaze imyaka mirongo itatu atera iri shyamba, yabaye intwari kubera igikorwa cye ndetse na Leta yahise ibimufashamo.
Foto:aman.cool3c.com



















TANGA IGITEKEREZO