Radiyo yitwa Neo FM yo mu gihugu cya Hongria ku mugabane w’u Burayi yaciwe amande y’amayero 800 ni ukuvuga ibihumbi magana atandatu by’amanyarwanda (600,000) kuko Yateye urwenya ku nyamaswa bazisebya.
Nkuko byatangajwe n’inama y’itangazamakuru MT yo muri Hongrie yabaciye amande, ngo kuko ibyo bakoze ari ugutanga urugero rubi ku bana
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP, ivugako hari mu kwezi kwa kabiri ubwo barimo bakora ikiganiro cyabo cya mu gitondo bakavuga ko inyamaswa yitwa Panda nta kindi kintu ikora uretse ku icara ku mugongo wayo ubundi ikarya gusa ndetse banavuga nabi akanyamasyo.
Nyuma kubabazwa na benshi harimo n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta urinda inyamaswa, iyi radiyo yaciwe amande n’inama y’itangazamakuru MT iregwa ko umunyamakuru atubahirije uburenganzira bw’inyamaswa.
Inama y’itangazamakuru muri icyo gihugu yagize iti : ’’Abanyamakuru ntabwo bagomba kugira imyitwarire idaha urugero rwiza abana bato.‘’ MT yakomeje ibisobanura inongeraho ko aba banyamakuru muri izo byendagusetsa zabo barenze ku itegeko. Iki cyemezo, MT yagifasha itiriwe ibimenyesha iyo radiyo.



















TANGA IGITEKEREZO