Bamwe mu babyeyi hari ibintu badakwiye kuvuga ku bana babo mu ruhame, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana ndetse bikabangamira n’ubusabane bw’umwana n’umubyeyi muri rusange.
Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo atangaza ko ubushashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuganga w’ababyeyi wo mu Gihugu cy’u Bufaransa Amina Yamgnane Kirsch, bwagaragaje ko umugore umwe mu bagore batandatu baba batwite aba atishimiye gutwita kwe.
Nk’uko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore ibihumbi 22 bwabigaragaje, uku kutishimira gutwita k’umugore gushobora guterwa n’impamvu zitandukanye ari zo gufatwa ku ngufu, gukurikiza imburagihe, kuba atabanye neza n’umugabo we, ubukene, kuba atwite akiri muto, n’izindi mpamvu zitandukanye.
Kubera izo mpamvu bamwe mu bagore bo mu gihugu cy’u Bufaransa ngo bumva bahitamo kuba abagore kuruta kuba ababyeyi.
Uyu Muganga avuga ko kuba bamwe mu bagore batwita batabishaka hari n’abamara kubyara abana bamara gukura bakajya bababwira ko bababyaye batabishaka.
Iyo umwana amenye ko nyina yamubyaye atabishaka ngo bimugiraho ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi, ndetse bamwe bikabaviramo gukora ibikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye kugira ngo bimare agahinda ko kuba ari bantu ariko badakenewe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko atari byiza ko umubyeyi abwira umwana ko yamubyaye atabishaka, kugira ngo bidahungabanya ubuzima bw’abo cyane mu mitekerereze ituma bahita banahindura imyitwarire bakumva ko ntacyo bari cyo.



















TANGA IGITEKEREZO