Umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana babiri wavumbuwe mu ishyamba rya Siberia nyuma yo guhunga itotezwa, bituma utamenya intambara ya kabiri y’Isi yose.
Mu mwaka wa 1936 nibwo umuryango wa Lykov ugizwe n’abana babiri n’umufasha wahunze itotezwa rishingiye ku idini ryakorewe Abarusiya, ubwo wafataga icyemezo cyo guhungira mu gihugu cya Siberia aho bifuzaga ko ntawe uzababona, kuko bari bonyine nta n’abaturanyi bafite.
Ariko waje kuvumburwa ku bw’amahirwe mu 1978, abawugezeho baje gusanga utarigeze umenya ko habaye intambara ya kabiri y’Isi yose, yewe ngo ntiwigeze unamenya ko hari umuntu wigeze kujya ku zuba, kuko batari bazi ko icyogajuru kibaho.
Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru Smithsonian, gitangaza ko uyu muryango wari wahungiye mu ishyamba, ubwo bavumburwaga mu kazu kagizwe n’idirishya rimwe.
Ngo kuva batura aho hantu nta wundi muntu bigeze bongera kubona kugeza mu 1987, uretse abo bashakashatsi n’abandi bana babiri bibaratse nyuma yo kuhatura.
Uburyo uyu muryango wari ubayeho
Impyisi, ishyamba, imisozi n’imigezi biri muri bimwe mu bigize aho bari bituriye.
Kugira ngo babashe kubaho batungwaga n’ibyimejeje mu ishyamba ndetse bakongeraho no guhiga ubwo babikoraga bambaye ubusa.
Mu 1961 umufasha wa Karp Lykov yaje kwitaba Imana azize inzara, mu gihe abana batatu mu bana bane yari afite nabo baje kwitaba Imana nyuma y’igihe bazize indwara.
Uko uyu muryango wavumbuwe
ubwo ikipe yakoraga ubushakashatsi yifashishije indege ya kajugujugu mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro bageze ahantu hameze nk’ahari inzu n’ubusitani bagira amatsiko yo kuhagera ubwo bahasanze umusaza w’imvi nyuma yo gutangira ubushakashatsi.
Kugeza ubu hasigaye umukobwa wa Lykov ufite imyaka 71 y’amavuko, akaba yarakomeje kwibera mu ishyamba ryo mu Gihugu cya Siberia aho yemeza abayeho neza.



















TANGA IGITEKEREZO